BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Adil Erradi yahagaritswe muri APR

Adil Erradi yahagaritswe muri APR

admin
Last updated: October 14, 2022 10:23 pm
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo, bwafashe icyemezo cyo guhagarika Umunya-Maroc utoza iyi kipe kubera amagambo aherutse kuvugira mu itangazamakuru.

Adil Erradi Muhammed yahagaritswe igihe kitazwi muri APR

Amakuru UMUSEKE ukesha umunyamakuru, Sam Karenzi, avuga ko iki cyemezo gifashwe nyuma y’umukino wahuje APR FC na Marines FC ku munsi wa Gatanu wa shampiyona.

Kuri ubu abakinnyi ba APR FC bahise berekeza i Shyorongi mu mwiherero bitegura umukino w’ikirarane iyi Kipe y’Ingabo izakina na Police FC, ku wa 17 Ukwakira 2022.

Inshingano zo gutoza zahise zisigaranwa n’Umutoza wungirije, Ben Moussa.

Uretse kuba Adil Erradi Muhammed yahagaritswe igihe kitazwi, andi makuru avuga hashobora kuba hari ibiganiro biri gukorwa hagati y’ubuyobozi bw’ikipe n’umutoza ukomoka mu Bufaransa nk’umusimbura we.

UMUSEKE wifuje kuvugana n’Umunyamabaga Mukuru wa APR FC kuri aya makuru, ariko ntiyitaba telefone ye igendanwa.

Ibi byose bibaye nyuma y’amagabo uyu munya-Maroc yatangaje, ubwo yibasiraga abakinnyi akavuga ko bamwe batakimwumva ndetse batacyirangira n’ikipe.

Adil ashobora kuba ari mu minsi ye ya nyuma muri APR FC

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • Rukundo says:
    October 15, 2022 at 12:13 am

    Nibamuhe cash agenda 23.000.000 fr x 21 mois. # 483.000.000 fr rwandais, kuko afite contrat yi myaka 2. Amategeko ya fifa niko avuga, ikindi gushaka umutoza utarasezera uwa mbere nabyo sivyo. Abonye cash zo gushakisha L A kuko yari atarayibona.murakoze

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini mu munyenga w’urukundo 

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?