Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza, wigaruriye agace ka Sange gaherereye muri Teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Sange yafashwe nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC ziyivuyemo.
Agace ka Sange gaherereye mu bilometero bibarirwa muri 30 uvuye mu mujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru avuga ko nta mirwano ikaze yigeze ihabera, nyuma y’uko ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza Ingabo za Leta ya Congo ziharwaniye n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo hagapfa abantu babarirwa muri 37.
Bivugwa kandi ko Ingabo z’u Burundi zari ziri muri aka gace zo zahisemo guhunga zerekeza iwazo.
Sange yafashwe nyuma y’akandi gace ka Nyakabere Ingabo za AFC/M23 zigaruriye kuri uyu wa Mbere.
