BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Monday, Mar 9, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Abanyamuryango ba FPR muri Kanombe bishyuriye ubwisungane abatishoboye 718

Abanyamuryango ba FPR muri Kanombe bishyuriye ubwisungane abatishoboye 718

admin
Last updated: October 24, 2022 8:51 am
admin
Share
SHARE
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza, bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abanyamuryango bafite amikoro macye bagera kuri 718.

Abanyamuryango ba FPR Busanza bishimira ko bishakamo ibisubizo

Ibi byakozwe mu Nteko rusange y’uyu muryango yabaye kuri iki cyumweru,tariki ya 23 Ukwakira 2022 ibera mu Kagari ka Busanza ,ihuza abaturutse mu Midugudu igize ako kagari.

Chairman wa FPR mu Kagari ka Busanza, Nkiranuye Theophile, yavuze ko igikorwa cyo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abo baturage ari mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Yagize ati” Iki gikorwa mu muryango kivuze kwishakamo ibisubizo.Abanyamuryango bishyuriwe mitiweli ni abatishoboye, batabonaga  uko bivuza. Abanyamuryango bari mu Nteko baravuga ngo reka twishakemo ibisubizo, natwe Abanyamuryango bacu tubishyurire mitiweli.”

Yasabye Abanyamuryango guhorana intumbero yo kubaka igihugu kandi bashyize hamwe.

Yakomeje agira ati“Icya mbere ni ugukomeza kuba intore ya bandebereho, Intore ntiganya ishaka ibisubizo. Abanyamuryango igihe cyose ndabasaba guhora bafite intumbero yo kugera ku byiza kandi badasigana.”

Muri iyi Nteko rusange y’umuryango wa FPR mu Kagari ka Busanza , hasuzumiwemo ibintu bitandukanye birimo ibyagezweho ndetse n’ibiteganywa. Mu byagezweho brimo  kurwanya kubaka mu kajagari, kwiyubakira imihanda, kurwanya imirire mibi.

Bimwe mu biteganywa harimo kubaka Akagari k’icyitegererezo…

Rugira Hormy Mirage uyobora aka Kagari, yabwiwe UMUSEKE ko kuba bakorera mu Kagari katajyanye n’igihe, bituma abaturage badahabwa serivisi nziza.

Yagize ati“Hari ubwo abaturage bifuza kugirana Ibiganiro n’ubuyobozi ahantu hisanzuye, ugasanga icyumba ni gito, bari abakozi b’Akagari bahurira mu biro bimwe, ugasanga rero mu gihe twagira Akagari kubatswe mu buryo bugezweho , bizihutisha na serivisi zatangwaga.”

Chairman wa FPR ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro, Mugunga  Wilam yavuze ko iyi Nteko yari igamije kurushaho kongera kwisuzuma no kwibutsa Abanyamuryango uruhare rwabo mu iterambere.

Yagize ati” Inama yari igamije umuntu ku giti cye kwisuzuma, uhagaze gute mu nshingano nk’umunyamuryango.umunyamuryango afite uburenganzira bwo kuba yatanga igitekerezo kuwo ashaka kugitangaho. Twisuzume Busanza, muri Manifesto y’imyaka irindwi, ibyo twababwiye  tuzabishyire mu ngiro.”

Muri iyi Nteko rusange y’u muryango wa FPR Inkotanyi mu Kagari ka Busanza, hakiriwe abantu 28 bemeye kuba Abanyamuryango bashya.

Habaye umwanya wo gusabana no kungurana ibitekerezo
Muri iyi Nteko rusange hakiriwe Abanyamuryango bashya 28

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Iran yabonye Umuyobozi w’Ikirenga mushya nyuma y’icyumweru America na Israel bishe uwari umazeho igihe

Iran yatangaje Umuyobozi w’Ikirenga wayo mushya, ari we Mojtaba Khamenei, akaba umuhungu…

Meteo Rwanda yateguje imvura ishobora guteza ibiza muri Werurwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko muri Werurwe 2026 hateganyijwe imvura…

Impunzi z’Abarundi zigera ku 100,000 ziri kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania

Imbunzi z'Abarundi zari zimaze igihe mu gihugu cya Tanzania zigiye gusubizwa mu…

Trump yateguje ibitero bikaze kuri Iran

Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko Iran ishobora kugabwaho ibitero bikomeye…

Mu saha 100 intambara yo muri Iran yatwaye miliyali $3.7

Ni ukuvuga ko buri munsi nibura hakoreshwa miliyoni $891. Ni intambara iri…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
Politike

Leta ya DRC yemeje ko igiye gutanga umukandida muri OIF 

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?