BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > Akarengane mu ikorwa ry’ikizamini cy’akazi muri NESA, bamwe barasaba kurenganurwa

Akarengane mu ikorwa ry’ikizamini cy’akazi muri NESA, bamwe barasaba kurenganurwa

admin
Last updated: July 30, 2022 1:37 pm
admin
Share
SHARE

Bamwe mu bakandida bari basabye gupiganira umwanya mu kigo cy’Igihugu cy’Ibizaminin n’Ubugenzuzi bw’Amashuri ya Leta, (NESA) ku mwanya w’Ubuyobozi ushinzwe Imari (DAF) barasaba kurenganurwa kuko ikizamini cyo kwandika  cyakozwe bamwe batabimenyeshejwe.

Dr Bahati Bernard uyobora NESA yavuze ko hazakurikizwa amategeko

Uwahaye amakuru UMUSEKE avuga ko ku wa Mbere tariki ya 25 Nyakanga, 2022 ari bwo ikizamini cyakozwe nyamara bo batamenyeshejwe kandi bari mu batoranyijwe gukora ikizamini.

Amakuru avuga mu bantu bagera kuri 69 bari bemerewe gukora (shortlisted), hakoze abagera kuri 15 gusa bityo ko bigaragara ko habayeho akarengane.

Yavuze ko hakurikizwa icyo itegeko ry’umurimo rivuga ko “Ikizami cyaseswa, kikazasubirishwamo” mbere y’uko ikizamini cyo kuvuga gikorwa.

Uyu yagize ati “Twamenye ko ikizamini cyaje gukorwa bataduhaye ubutumire. Hari ababandikiye (claim) kuri email yabo ariko na byo bishobora kutagira agaciro kuko bikorerwa muri sisiteme “Systeme” kandi iyo  utagiye mu kizamini ntabwo ushobora gusobanuza (Claiming) ngo bikunde. Muri iyo sisiteme nta burenganzira uba ufitemo.

Yakomeje ati “Navuga ngo ni akarengane, niba umuntu yarasabye kandi akemererwa kuza mu kizamini, aba yiteguye no kujya gukora. Niba bahaye ubutumwa  bamwe abandi ntibazibahe ni amakosa.

Haba email, ubutumwa busanzwe, website, gushyira mu binyamakuru runaka (message), haba kuduhamagara, nta byakozwe kandi nibyo biba biteganywa mu buryo bwo kumenyesha abakandida.Uwabikoze yashyizemo amakosa. Hari bamwe yahaye email hari n’abandi  atayihaye.”

Ikindi ashingiraho avuga ko ari akarengane ni uko uwamenyesheje abantu kuza mu kizamini atasubiye inyuma ngo arebe niba koko abagombaga kuza mu kizamini ubutumwa bwabagezeho hakoreshejwe email.

Yavuze ko iyo amenya ko habayeho amakosa ikizamini cyari kwigizwa inyuma kikazakorwa ikindi gihe. Yasabye ko hakurikizwa amategeko ikizamini kigaseswa.

Yagize ati “Itegeko riteganya ko iyo umukandida yari yemerewe ikizamini, kigakorwa atabimenyeshejwe ngo yange kujyayo, nubwo yaba umwe agatanga ikirego, riteganya ko ikizamini cyaseswa, kigasubirwamo.”

Undi na we ugaragaza ko yarenganyijwe avuga ko habayeho amakosa mu kumenyesha abagomba kuza gukora ikizamini bityo ko bataryozwa amakosa yakozwe.

Yagize ati “Nanjye nariho, icyo kibazo cyarabaye ku bantu benshi. Ikibazo navuga ko batatanze amakuru, n’uwaba yaramenyesheje abantu akaba yaratanze amakuru nabi nta rebe ko email yageze kuri buri umwe.“

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri ya Leta (NESA), Dr Bahati Bernard yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru atari ayazi bityo ko hazakurizwa amategeko.

Yagize ati “Umuntu wese ugize ikibazo ku kizamini uko amabwiriza abivuga, arabigaragaza, iyo atamenyeshejwe, uburyo burahari muri sisiteme kandi bakamusubiza ikibazo kigakemurwa. Kugeza ubu ntabaratubwira.

Ariko uburyo burasobanutse, sisiteme irasobanutse, iyo washyizwe ku rutonde yewe n’iyo utarushyizweho wenda ukeka ko bakurenganyije nabwo hari uburyo  ubivuga,  bakakurenganura, ikibazo kikigwa. Niba hari abatarabashije gukora ikizamini kubera ko batabonye ubutumwa kandi bagomba kububona, rwose hari inzira zihari zigaragara bacamo, bakabimenyesha, ikibazo cyabo cyigasuzumwa.”

Uyu muyobozi yabasabye ko bakurikiza inzira zemewe n’amategeko bakabona kurenganurwa.

Aba babakandida barasaba kurenganurwa mbere y’uko ikiazamini cy’ibazwa (Interview) no gutanga umwanya wahatanirwaga bikorwa.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment
  • HAVE says:
    July 30, 2022 at 5:28 pm

    Ngaho rero! Ese ubu amaherezo yubuhezanguni bwa Ruswa nikimenyane nayahe Koko? Erega bakanitwaza namategeko muburiganya kuko ntamukene uburana numukire! Imana idaca urwakibera izarengera intorezayo.

    Reply
  • Jack says:
    July 30, 2022 at 10:04 pm

    You people you are too disgusting.
    Usohora inkuru just atabajije details?
    Abitabiriye icyo kizamini bo babimenye bate.
    Ntamuhate mushyira mugukora inkuru
    I was a candidate but I didn’t attend due to my collidingschedules.
    Ariko abantu bose babonye email itumira mukizamini.
    I can even give a copy of that email.

    Too unprofessional

    Reply
  • Muhoza says:
    July 31, 2022 at 4:48 am

    Urakoze Jack. Izi ni nk’inkuru z’Umuseke zandikwa cg zandikishwa na Muhizi Elisé wo mu Ntara y’Amajyepfo neza neza. Nawe ahurutura ibyo ahuye nabyo mu muhanda, apfa kuba yemerewe igihumbi kimwe gusa!!!! Nta facts, nta professionalism. Kandi arashaje!!! Basebya http://www.umuseke.rw

    Reply
  • Anonymous says:
    July 31, 2022 at 5:16 am

    Gusa buriya NESA n’abo bafatanya mu kazi nk’ako k’ikizamini cy’akazi nabo basuzumane ubushishozi ibivugwa, uwaba agomba gusobanurirwa abikorerwe. No kurengana hari igihe byabaho

    Reply
  • Anonymous says:
    August 3, 2022 at 7:29 pm

    Amenaaaaa!

    Reply

Leave a Reply to Muhoza Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Polisi yafunze abantu 9 bakekwaho guhungabanya ituze ry’abaturage

Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Huye mu mirenge ya Gishanvu…

Santarafurika: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro zashimiwe ubwitange bwabo

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Prof.…

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Uhagarariye Uganda i Kinshasa yahamagajwe gusobanura iby’ifungurwa ry’umupaka wa Bunagana

1 Min Read
Politike

Kiliziya Gatolika ya RDC ntiyizeye ko Trump azahagarika intambara muri icyo gihugu

3 Min Read
Politike

Imipaka ihuza Uganda n’ibice bya DRC bigenzurwa na AFC/M23 yafunguwe

2 Min Read
Politike

Intumwa za AFC/M23 na Leta ya RDC basubiye KU meza y’ibiganiro i Doha muri Qatar 

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?