Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko hari gukorwa amavugurura mu mategeko agenga uburenganzira bwa muntu ndetse ko bitarenze mu 2026 hazaba hashyizweho umurongo uhamye wo gutanga imbabazi ku bagororwa bitwaye neza.
Byagarutsweho kuri uyu wa 22 Ukuboza 2025, ubwo Urwego Rushinzwe Igorora mu Rwanda (RCS) rwifatanyaga n’imfungwa n’abagororwa bo mu Igororero rya Nyarugenge i Mageragere mu kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n’ubutwererane hagati y’ibihugu muri Minijust, Wibabara Charity, yatangaje ko hari gukorwa inyigo ku mategeko agenga uburenganzira bwa muntu ndetse ko hazashyirwaho igihe ntarengwa cyo gufungwa ku bagororwa bitwaye neza.
Ati “Ni ibisanzwe ko abagororwa bitwaye neza barekurwa, ariko usanga nta gihe gihamye gihari cy’uburyo abitwaye neza bazarekurwa. Turashaka rero gushyiraho uburyo haba hari igihe runaka kizwi iyo gahunda izajya ishyirwa mu bikorwa, n’ubwo yari ihari mu mategeko ariko tuvuge ngo wenda buri mwaka abitwaye neza bazajya barekurwa ntibategereze batazi igihe bizakorerwa.”
Yakomeje avuga ko kwifatanya n’abagororwa kwizihiza iminsi mikuru bifitanye isano n’uburenganzira bwa muntu ndetse ari inshingano z’abakora mu nzego z’ubutabera.
Ati “Iyo umuntu afunze uburenganzira bwe ntibuba bufunze, ibi rero bifitanye isano n’uburenganzira bwa muntu, ari nacyo Itegeko Nshinga ry’Igihugu cyacu ridusaba nkatwe bakora mu nzego z’ubutabera kandi bafite aho bahurira n’abagororwa, ndetse n’amategeko mpuzamahanga n’amasezerano igihugu cyacu cyagiye gishyiraho umukono ni cyo adusaba.”
CS Louise Mukantabana Ushinzwe Igorora muri RCS, yavuze ko kwifatanya n’abagororwa mu kwizihiza iminsi mikuru n’imyidagaduro ari imwe muri gahunda zo kugorora ndetse bituma abagororwa batigunga ngo bumve ari bonyine.
Nyirahabimana Elvanie umaze imyaka itatu agorerwa muri iri gororero, yabwiye IGIHE ko nk’umubyeyi urerera mu igororero yishimiye kubona umwana we afite uburenganzira nk’ubw’abandi.
Ati “Nishimye kuba umwana wanjye yabonye Noheli nk’abandi ndetse akabona n’abaje kuyimwifuriza.”
Akomeza avuga ko mu myuga yigwa n’abagororwa irimo gutunganya imisatsi, gukanika ibinyabiziga n’ubudozi; abakatiwe igihe kirekire bahura n’imbogamizi z’uko batemererwa kuyiga nk’abandi kuko bihabwa abagororwa bafite ibihano by’igihe gito.
Ati “Icyo tugiraho imbogamizi ni uko abakatiwe ibihano birebire nta mahirwe babona yo kwiga imyuga nk’abandi kandi bishoboka ko urukiko rwabacyura, ugasanga batashye nta myuga bize.”
Mu bagore 1299 bagororerwa i Mageragere, 114 barereramo abana, abagororwa bose hamwe ari 10.624.
