BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Feb 7, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Mugisha ukekwaho kwica agonze mugenzi we, dosiye ye yoherejwe mu bushinjacyaha

Mugisha ukekwaho kwica agonze mugenzi we, dosiye ye yoherejwe mu bushinjacyaha

admin
Last updated: January 31, 2026 2:11 pm
admin
Share
SHARE

Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye ya Mugisha David Gakuba ukekwaho icyaha cyo kwica agonze uwitwa Ngabo Eric.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Dr. Murangira B. Thierry rw’Ubugenzacyaha yabwiye IGIHE ko iyi dosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha tariki ya 28 Mutarama 2026.

Amakuru avuga ko Mugisha David na Ngabo Eric bose ari abanyarwanda bafite ubwenegihugu bwa Amerika ari na ho babaga ariko bakaba bari mu Rwanda mu biruhuko.

Amakuru avuga ko ubwo bari i Kigali mu minsi ishize hari ibyo batumvikanyeho bishingiye ku mukobwa umwe muri bo yateretaga n’detse ko byaje gukurura umwuka mubi hagati y’abo bombi, mu minsi ishize ubwo bari muri kamwe mu kabari i Kigali n’urundi rubyiruko rw’inshuti zabo batangira gushyamirana bikomeye.

Bamwe muri urwo rubyiruko bari kumwe bavuze ko byamaze akanya abo bombi bashyamirana bigera ubwo Mugisha abwira Ngabo ko azamwica ndetse aza no kwinjira mu modoka aramugonga agwa hasi asubira inyuma arongera amuca hejuru

Bivugwa ko nyuma y’iryo bara ngo Mugisha ntiyigeze ava mu modoka yahise akomeza aragenda aho bivugwa ko yahise ajya kwishyikiriza inzego z’umutekano.

Nyuma haje kuza imbangukiragutabara itwara Ngabo ariko abamubonye bavuga ko yahageze yamaze gushiramo umwuka.

Uru rupfu rw’uyu musore rwakomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga haba muri urwo rubyiruko rwari ruhari ibyo biba n’abandi bagaragaza ko Mugisha akwiye gukanirwa urumukwiye.

Itegeko rivuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Gen Muhoozi yambitswe umudali w’ishimwe na se

Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yambitse umudali w’ishimwe umuhungu we akaba n’Umugaba Mukuru…

Amashusho ya Nizzo na Queen wo muri sinema yarikoroje, bari mu rukundo?

Nizzo Kaboss wamamaye muri Urban Boys yongeye kugaruka mu majwi y’abakunzi b’imyidagaduro,…

Ukekwaho kwica umuntu i Muhanga yafatiwe i Rubavu arimo gutoroka

Mu Karere ka Rubavu hafatiwe umugabo w’imyaka 40 witwa Ernest, ukekwaho kwicira…

Perezida Kagame yanenze abashinja u Rwanda gukorana na M23.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanenze abashinja u Rwanda kuvugurura imyitwarire yarwo…

Taiwan yabaye ikibazo gikomeye mu biganiro bya Xi na Trump

Perezida w’Ubushinwa, Xi Jinping, yagiranye ikiganiro kuri telefone na Perezida wa Leta…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

Dj Toxxyk yaje kuburana ubujurire abwira Urukiko impamvu yifuza gufungurwa by’agateganyo

2 Min Read
Ubutabera

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

2 Min Read
Ubutabera

Nyaruguru: Batatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba asaga miliyoni 6 Frw

1 Min Read
Ubutabera

Yaryamanaga n’amasugi afite amabere ashinze:Dosiye ya Dr Manirakiza Benjamin yaregewe Urukiko

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?