
Polisi ikorera mu Karere ka Nyaruguru yataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kwiba umuturage asaga miliyoni 6 Frw, nyuma yo gucukura inzu ye.
Aba bagabo bafatiwe mu Kagari ka Runyombyi, Umurenge wa Busanze, mu Karere Nyaruguru, mu ijoro ryo ku wa 25 rishyira ku wa 26 Mutarama 2026, nyuma yo gukekwaho icyaha cy’ubujura bakoze mu ijoro ryo ku wa 24 Mutarama.
Amakuru avuga bagiye kwiba mu rugo rw’umuturage uhagarariye amabanki atandukanye (agent), bacukura inzu batwara arenga miliyoni 6 Frw.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko abafashwe basanganywe agera kuri 4.630.000 Frw.
Ati ‘‘Ubu bose bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Kibeho, Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.’’
CIP Kamanzi yakomeje asaba abaturage kwirinda kubika amafaranga mu ngo, ahubwo ko bagana ibigo by’imari bikababikira ndetse bagakomeza kwitabira gukoresha ikoranabuhanga, kuko ari ho umutekano w’amafaranga yabo wabungabungwa neza kurushaho.
