Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryashyikirije abasifuzi mpuzamahanga b’Abanyarwanda ibirango by’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, bazakoresha muri uyu mwaka wa 2026.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026 ku biro bya FERWA. Umunyamabanga wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, ni we washyikirije aba basifuzi barimo Mukansanga Salima wo kuri VAR ibi birango bya FIFA.
Hari kandi na Hakizimana Louis uheruka kongera gutorerwa kuba komiseri ushinzwe imisifurire w’iri shyirahamwe.
Abayobozi bombi basabye abasifuzi kugerageza gukora neza cyane, bashimangira ko nta kwihanganira ruswa no gukoresha nabi imikino.
Abasifuzi bibukijwe inshingano zabo zo kuba intangarugero mu kibuga no hanze yacyo, no gukomeza ubunyangamugayo n’ubunyamwuga.
Abasifuzi bishimiye imbaraga za FERWAFA zo guteza imbere no kunoza imibereho myiza y’abasifuzi, kandi biyemeje no gutanga umusaruro mwiza mu 2026.
Muri uyu mwaka u Rwanda rwemerewe abasifuzi mpuzamahanga 18 barimo Mukansanga Salima Rhadia ukoresha VAR.
Abasifuzi bo hagati b’abagabo ni Twagirumukiza Abdoul Karim, Ishimwe Jean Claude, Uwikunda Samuel, Rulisa Patience Fidèle na Nsabimana Célestin.
Abasifuzi bo ku ruhande b’abagabo ni Ndayisaba Saïd Hamisi, Mugabo Eric, Karangwa Justin, Mutuyimana Dieudonné, Ishimwe Didier na Habumugisha Emmanuel.
Abasifuzi bo hagati b’abagore ni Umutoni Aline na Byukusenge Henriette.
Abasifuzi bo ku ruhande b’abagore ni Murangwa Usenga Sandrine, Umutesi Alice, Mukayirangwa Régine na Akimana Juliette.
