
Mu Budage, Umuforomo ukora mu kwita ku barwayi barembye cyane (palliative care), yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abarwayi icumi no kugerageza kwica abandi 27 mu rwego rwo kwigabanyiriza akazi.
Abashinjacyaha bavuze ko, uwo mugabo utatangajwe amazina, wari ushinzwe kwita ku barwayi barembye cyane cyane abageze mu zabukuru, yabateraga imiti myinshi igabanya ububabare cyangwa iyabasinzirizaga, agamije kwiyorohereza akazi ke mu masaha y’ijoro.
Ibyaha yahamijwe yabikoze mu myaka ibiri, hagati y’Ukuboza 2024 na Gicurasi 2025 mu bitaro byo mu Mujyi wa Würselen, mu Burengerazuba bw’u Budage.
Abashinzwe iperereza bemeza ko nubu bagisuzuma izindi dosiye nyinshi, kubera ko bikekwa ko hashobora hari ibindi byaha yaba yarakoze mu mwuga we, bityo ko hashobora kuzabaho urundi rubanza, mu gihe hazaba hamaza gukusanywa ibindi bimenyetso.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), uwo mugabo yatangiye gukorera muri Würselen kuva mu 2020, nyuma yo kurangiza amahugurwa y’ubuforomo mu 2007.
Abashinjacyaha babwiye urukiko rwo mu Mujyi wa Aachen ko uwo muforomo yagaragazaga kurakara cyane no kutagira impuhwe ku barwayi babaga basaba kwitabwaho cyane.
Urukiko rwabwiwe ko yateraga abarwayi urugero runini rwa ‘morufine’ na ‘midazolam’, ubwo bukaba ari bwoko bw’umuti usinziriza, akabikora agamije kwiyorohereza no kwirinda kuvunika mu gihe yabaga yaraye izamu.
Mu gihe cyo kuburana, uwo muforomo w’imyaka 44 ngo yireguye agira ati, ” Nashakaga gukorera abarwayi ibintu byiza. Abarwayi bakwiye gusinzira, kubera ko ibitotsi ni wo muti mwiza kurusha indi uko byagenda kose”.
Yakomeje avuga ko atari azi ko iyo miti yateraga abo barwayi, yateza akaga ku buzima bwabo, kuko ngo nta mugambi mubi yari abafiteho.
Urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu, nyuma yo kuvuga ko ahamwa n’ibyaha bifite uburemere budasanzwe, kuko yishe abantu kandi yari ashinzwe kwita ku buzima bwabo.
Abashinjacyaha bavuze ko hakozwe isesengura ry’imirambo yatabaruwe (exhumations) hagamijwe kumenya uburyo bahohotewemo, kandi isuzuma riracyakomeza.
