Ibigo by’amashuri 65 byo mu Ntara ya Kwilu iri mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byafunze imiryango bitewe n’ikibazo cy’umutekano muke.
Ibi bigo birimo 48 by’amashuri abanza na 17 by’amashuri yisumbuye, byose biherereye muri teritwari ya Bagata. Ibyinshi muri byo byatwitswe n’umutwe witwaje intwaro wa Mobondo umaze imyaka itatu wibasira abasivili mu burengerazuba bw’igihugu.
Ibitero bya Mobondo byatumye abaturage benshi bahunga, berekeza mu mujyi wa Bandundu usanzwe ari umurwa mukuru w’iyi ntara, abanyeshuri bigaga muri ibi bigo bimurirwa iyo no mu bindi bice bitekanye.
muyobozi ushinzwe uburezi muri Kwilu, Hervé Mungera, yatangaje ko abanyeshuri bose bavuye muri Bagata bemererwa kwiga no gukora ibizamini ku buntu mu rwego rwo kubashyigikira mu bihe bigoye barimo.
Mungera yagize ati “Bamwe banitabwaho kugira ngo babone ibyo kurya bihagije. Abenshi bavuye muri segiteri ya Wamba, ubu bari muri Bandundu. Ni abana ibihumbi bari kwiga mu mujyi wa Bandundu.”
Uyu muyobozi yatangaje ko nubwo ubuyobozi bw’intara buri gukora ibishoboka kugira ngo aba bana bige neza, abenshi muri bo batabona ibyo kurya bihagije n’ahantu heza ho kuba.
Kubera ko abarwanyi ba Mobondo batangiye kugaba ibitero mu bice byo mu ntara ya Kinshasa birimo Maluku na Kingakati, Leta yafashe ingamba zikomeye zo kubakumira kugira ngo umutekano w’umurwa mukuru utazazamba.
Muri Kinshasa, bigaragara ko Leta igerageza gukumira Mobondo, ariko muri Kwilu ho byaragoranye kuko abaturage bakomeza kwicwa, abandi bagahunga, bashakisha ahatekanye.
