Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB yemeje ko rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan, akekwaho gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe bajyanwa kugororerwa muri iki kigo.
Byemejwe n’umuvugizi w’uru rwego Dr.Murangira B.Thierry kuri uyu wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025.
Bahame yafashwe tariki ya 16 Ukuboza 2025 nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku makuru y’uko hari abagororerwa mu kigo cya Gitagata b’igitsina-gore yizezaga gufasha mu mibereho yo muri icyo kigo yari ayoboye ndetse no kubahuza n’imiryango, akabakoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Uru rwego ruvuga ko iperereza kuri ibi byaha bikekwa kuri Sheikh Bahame Hassan rirakomeje mu gihe ukekwaho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB yaboneyeho gutanga ubutumwa ivuga ko “yongera kwihanangiriza abantu bose bishora mu byaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubireka kuko bihanwa n’amategeko. Irakomeza kandi gushimira abantu batemera guhishira ibyaha nk’ibi by’ubugome, ibasaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.”
Sheikh Bahame Hassan wigeze kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, muri 2015 na bwo yari yatawe muri yombi ubwo we n’uwari Noteri w’aka Karere, Kayitesi Judith bakekwagaho kwaka ruswa uwifuzaga ikibanza cyari mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
