BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubutabera > Kigali: Umukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga arahigishwa uruhindu 

Kigali: Umukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga arahigishwa uruhindu 

admin
Last updated: December 22, 2025 4:45 am
admin
Share
SHARE

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa akekwaho kwica mugenzi we w’umukobwa bakoranaga agahita ahisha umurambo mu isanduku.

Ubu bwicanyi bwabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025 mu Mudugudu w’Amahoro mu Kagari ka Karembure, Umurenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

Ba nyiri urugo rwakoreshaga nyakwigendera n’ukekwaho kumwica, bari bagiye mu bukwe, ariko basiga aba bakozi babo bombi ntakibazo bafitanye, ndetse buri wese yari yasigiwe inshingano z’ibyo agomba gukora.

Ntakirutimana Samuel, nyiri uru rugo, avuga ko ahagana saa tanu, ari bwo aba bakozi babahamagaye kuri telefone inshuro nyinshi, bakayoberwa icyabaye, ari na bwo yiyambazaga murumuna we baturanye ngo anyarukire iwe ajye kureba icyabaye.

Avuga ko uyu muvandimwe we yageze iwe akabura umufunguririra ariko bagakoresha urufunguzo rw’igipangu basanzwe babika iwabo (mu rugo rw’umubyeyi wabo).

Ati “Binjiye basanga urugi rurafunguye bajya kureba umwana. Basanze urugi rw’icyumba cyacu barwishe, ariko basanga umwana asinziriye.”

Muri ako kanya, umugore wa Ntakirutimana ndetse n’umuvandimwe w’umugabo we, bahise berecyeza kuri uru rugo, basanga mu nzu harimo akavuyo kenshi no mu cyumba bararamo cyajagajwe.

Uyu mugabo ati “Mukuru wanjye yagarutse aho nari ndi mu bukwe, akihagera, umugore yajamagaye na ba bana barampamagara, batubwiye bati ‘Mutoni twamusanze mu isanduku bamwishe’.”

Uyu mugabo avuga ko yahise ava mu by’ubukwe agahita ajya kumenyesha Uwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Avuga ko na we atiyumvisha impamvu uriya musore yaba yishe mugenzi we w’umukobwa. Ati “Nta makimbirane bari basanzwe bagirana. Umukobwa yari amaze amezi atandatu, umuhungu we amaze ibyumweru bitatu.”

Amakuru y’uru rupfu kandi yanemejwe n’ubuyobozi bw’inzego za Leta, aho Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko aya makuru yageze ku nzego z’ibanze.

Ati “Birumvikana ikintu cya mbere dukora nk’inzego z’ibanze iyo hagize umuntu ubura ubuzima ni ukumenyesha inzego z’umutekano.”

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, avuga ko Polisi ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bahise batangira iperereza, ndetse no gushakisha uriya musore ukekwaho kwica nyakwigendera

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubutabera

RCS yashyizeho umutwe w’abakomando kabuhariwe mu guhosha imyigaragambyo

4 Min Read
Ubutabera

Nyanza: Nyuma yo kumara imyaka 23 yihishe mu mwobo, yakatiwe igifungo cy’imyaka 15

2 Min Read
Ubutabera

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

2 Min Read
Ubutabera

Urukiko rwemeje ko Djihad n’abo bareganwa bakomeza gufungwa

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?