BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Umutekano > RDC yongereye ingabo mu nkengero z’Umujyi wa Uvira

RDC yongereye ingabo mu nkengero z’Umujyi wa Uvira

admin
Last updated: December 20, 2025 4:55 pm
admin
Share
SHARE

Nyuma y’aho AFC/M23 itangaje ko igiye gukura abarwanyi bayo mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwatangiye kurunda ingabo mu nkengero zawo mbere yo kuwinjiramo.

Amakuru yizewe avuga ko tariki ya 16 Ukuboza 2025, ubwo AFC/M23 yatangazaga ko igiye kuva muri uyu mujyi, indege y’ubwikorezi ya B737-900 yakuye abasirikare 500 ba RDC mu Mujyi wa Kisangani mu Ntara ya Tshopo, ibajyana mu Mujyi wa Kalemie mu Ntara ya Tanganyika.

Aba basirikare bavuye muri Kalemie, bakomereza mu Mujyi wa Baraka muri teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu ntera y’ibilometero 80 mu majyepfo y’Umujyi wa Uvira, kugira ngo bongerere imbaraga bagenzi babo bari muri iki gice.

Uwo munsi, ubwato bubiri bwari butwaye abasirikare ba RDC n’abacanshuro b’abazungu bataramenyekana umubare bwageze ku cyambu cya Baraka, buturutse muri Kalemie. Aba babanje kuva i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga, bagera i Kalemie tariki ya 15 Ukuboza.

Hagati ya tariki ya 14 n’iya 16 Ukuboza, Leta ya RDC yohereje abacanshuro 26 b’Abanya-Colombie mu gace ka Mboko no muri Santere ya Fizi. Bari bafite indege eshatu zitagira abapilote zo kugaba ibitero ku birindiro by’umutwe wa Twirwaneho muri Minembwe.

AFC/M23 yakuye abarwanyi bayo mu Mujyi wa Uvira tariki ya 17 n’iya 18 Ukuboza, isobanura ko yabikoze nk’ingamba yo kurema icyizere mu biganiro by’amahoro bibera i Doha muri Qatar, kugira ngo amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC abonerwe umuti urambye.

Tariki ya 17 Ukuboza, Umuyobozi wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yagize ati “Turasaba abaturage gukomeza gutuza. Turasaba abahuza n’abandi bafatanyabikorwa kurinda Uvira urugomo, ibitero no gusubiramo kw’ingabo.”

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Umutekano

RDC: Amashuri 65 yo mu ntara ya Kwilu yafunze imiryango kubera umutekano muke

2 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yarashe Sukhoi-25 ya FARDC

2 Min Read
Umutekano

Wazalendo bateze igico abarwanyi ba AFC/M23 muri Pariki ya Virunga

1 Min Read
Umutekano

AFC/M23 yatangiye gukoresha abasirikare bo mu mazi ku rugamba

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?