Nibura imidugudu itatu yongeye gufatwa n’inyeshyamba za AFC/M23 nyuma y’imirwano ikomeye yazihanganishije n’imitwe yitwaje intwaro yibumbiye muri Wazalendo harimo izo mu mutwe wa ACNDH.
Imirwano yabereye muri Gurupoma ya Bashali Mokoto, Sheferi ya Bashali, Teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu ijoro ryo ku wa Kabiri, itariki ya 16 Ukuboza 2025.
Ku rundi ruhande muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’amasaha mirongo ine n’umunani AFC / M23 itangaje ko yemeye kuva muri Uvira, nta ngabo za yo zigeze zigaragara zihava.
Ubuzima bwa buri munsi burakomeje nk’uko bisanzwe, ariko gushidikanya birakomeje nk’uko tubikesha Kivu Morning Post.
Uyu mutwe hari ibyo wasabye mbere yo kuva muri Uvira, wanga ko hasubira FARDC cyangwa Wazalendo, kandi ntiwasobanuye neza ingengabihe y’uko izahava cyangwa ibisobanuro birambuye.
Kohereza muri Uvira “ingabo zitabogamye”, kimwe mu byo uyu mutwe usaba, ntibisobanutse neza, kandi nta mishyikirano yo kubiganiraho na Kinshasa iratangira
