Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryafashe umujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aya makuru yatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu butumwa bureba abantu bose bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025.
Kanyuka yavuze ko mu gihe kirenga amezi atatu, AFC/M23 yamaganye imvugo zibiba urwango, ibitero byibasira Abanye-Congo bazira isura yabo n’ubwicanyi ihuriro ry’ingabo za RDC ririmo Abarundi.
Yagize ati “Uyu munsi ikibazo cyakuweho, kandi turemeza ko umujyi wa Uvira wabohowe. Turasaba abaturage bagenzi bacu gusubukura ibikorwa byabo batekanye: AFC/M23 irahari kugira ngo ibarinde.”
Amakuru y’uko AFC/M23 yafashe umujyi wa Uvira yatangiye kumenyekana ku mugoroba wo ku wa 9 Ukuboza. Ingabo nyinshi za RDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR byari byamaze guhunga.
Hari abaturage bahunze ubugizi bwa nabi bw’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ubwo ryagenzuraga umujyi wa Uvira. AFC/M23 yabasabye gutaha, ibizeza ko nta kizongera kubahungabanya.
