Nyuma y’imirwano ikomeye yahanganishije ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iz’u Burundi, Wazalendo, FDLR, yarangiye abarwanyi ba AFC/M23 bamaze kwinjira mu Mujyi wa Uvira.
Mu mugoroba wo ku wa 9 Ukuboza 2025, ibintu byahinduye isura mu mujyi wa Uvira uherereye muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bageze muri uyu mujyi.
Uyu mujyi uturanye na Bujumbura kuko yombi ikora ku Kiyaga cya Tanganyika. Unyuze mu nzira yo mu kirere ni kilometero zibarirwa muri 22 gusa.
Uri hafi y’ikibuga cy’Indege cyitiriwe Merchior Ndadaye, ni ukuvuga kilometero 20 ukoresheje inzira yo mu kirere. Ni wo nzira ingabo z’u Burundi zakoreshaga zinjira muri Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru mu bikorwa byo gufasha FARDC mu ntambara ihanganyemo na AFC/M23.
Umwe mu bantu bari mu mujyi wa Uvira ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2025, yahamirije igihe ko yabonye abarwanyi ba AFC/M23 binjira mu mujyi, bivuze ko winjiye mu maboko y’uyu mutwe.
Uyu mutangamakuru yavuze ko “Ingabo z’u Burundi zahungiye iwabo, izanze kuva ku izima zirahagwa. Erega ubundi Intambara bayitsindiye (AFC/M23) Ruvungi. Ubu bari ku muvuduko wo hejuru.”
AFC/M23 yari yabanje gufata akace ka Kiliba kari muri kilometero 30 kugira ngo ugere Uvira. Ahagana Saa Cyenda na 15, ingabo za FARDC n’iz’u Burundi zatangiye guhunga ku bwinshi zimaze kumva ko AFC/M23 igeze mu birometero bike cyane isatira umujyi wa Uvira.
Amakuru avuga ko ingabo z’u Burundi nyinshi zari muri uyu mujyi zahasize ubuzima, abandi bahungira mu Burundi.
Uretse abasirikare bamwe bahisemo gukiza amagara, amakuru yasakaye yemeza ko n’abayobozi muri uyu mujyi wa Uvira bahisemo kujya kwihisha kugira ngo bamenye aho byerekeza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2025, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko ingabo za Leta n’imitwe bafatanya byose byagiye kwirunda muri uyu mujyi aca amarenga ko y’uko ubohorwa mu gihe cya vuba.
Ati: “Abaturage baratereranywe, none twakora iki? twebwe turinda abaturage kandi ntitwakomeza kwemera ko haguma ako kajagari n’ubwoba, tugomba kwisuganya kugira ngo tuhazane umutekano.”
Nangaa yavuze ko nk’uko i Goma no mu bindi bice hari umutekano n’ahandi mu bice by’igihugu bakwiye kugerwaho n’amahoro n’umutekano.
Umunyapolitiki Moïse Nyarugabo wabaye Umudepite muri RDC, yasabye abaturage bo muri Uvira no mu bindi bice badakwiye gukomeza guhunga kuko uyu mujyi ugiye kubohorwa.
Ati: “Mugume mu ngo zanyu…abo basore mubona baza babasanga ntabwo ari abanzi banyu, nta kibazo bafitanye namwe. Ibiri amambu, baje kubaha umutekano kandi muzabona itandukaniro. Ndabibijeje.”
Kuva urugamba rwo mu kibaya cya Rusizi rwatangira mu ntangiriro z’icyumweru gishize, birukanye ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC mu bice byinshi.
AFC/M23 yafashe Katogota, Rurambo, Luberizi, Luvungi, Mutalule, Bwegera, Nyakabere na Sange. Mbere yo kwinjira muri Kiliba ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2025, yabanje gufata santere ya Runingo hagakurikiraho Kiliba.
Igikuba cyacitse mu mujyi wa Uvira na mbere y’uko AFC/M23 ifata Kiliba kuko humvikanye urusaku rw’amasasu bivugwa ko yarashwe n’abarwanyi b’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo
