Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye ibirego byatanzwe n’umuvugizi wa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, nawe ukomoka muri ubwo bwoko, avuga ko ari amagambo ateza urwango hagati y’Abanyekongo.
Mu butumwa yanyujije mu rurimi rwa Tshiluba, Kanyuka yavuze ko ari «ibiteye isoni kubona umuntu nk’uwo ashinja abandi ivangura n’urwango, nyamara ari we wubatse ishingiro ry’amagambo y’urwango mu gihugu».
Ati “Ni isoni nyinshi kubona umuntu akomeza gukwirakwiza ibirego bitagamije kubaka igihugu, ahubwo bikarushaho gushyushya urwango hagati y’Abaluba n’abandi baturage”.
AFC/M23 yavuze ko intego yayo atari ugutanya Abanye-Congo, ahubwo ari uguharanira “kubohora no kongera kuzahura iterambere mu Ntara ya Kasaï n’ahandi mu gihugu hose.”
Ibi bibaye mu gihe impaka n’amagambo akomeye akomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga hagati y’abashyigikiye AFC/M23 n’abayamagana, bamwe bakabifata nk’igerageza ryo gusenya ubumwe bw’igihugu, abandi bakabona ari ukugaragaza akarengane Abaluba bavuga ko bakomeje gukorerwa.
Kanyuka yasabye ko abaturage ba Kasaï n’Abanye-Congo muri rusange bakwirinda gucikamo ibice, ahubwo bakibanda ku bikorwa bifatika byateza imbere ubumwe n’amahoro mu gihugu.
