BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Perezida wa Mexique yakumiriwe ku butaka bwa Peru

Perezida wa Mexique yakumiriwe ku butaka bwa Peru

admin
Last updated: November 7, 2025 12:12 pm
admin
Share
SHARE

Inteko Ishinga Amategeko ya Peru yatoye umwanzuro utegeka ko Perezida wa Mexique Claudia Sheinbaum atemerewe gukandagira ku butaka bw’iki gihugu azira ko igihugu cye cyemereye ubuhungiro uwari Minisitiri w’Intebe Betssy Chavez.

Guverinoma ya Peru yatangaje ko Mexique yahaye Chavez ubuhungiro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, ariko Mexique ibitera utwatsi.

Chavez ashinjwa kuba mu mugambi umwe na Perezida Pedro Castillo ushinjwa byo gushaka gusesa inteko ishinga amategeko. Ubushinjacyaha bumusabira gufungwa imyaka 25.

Umubano utari mwiza hagati ya Peru na Mexique warushijeho kujya irudubi ubwo Mexique yahaga ubuhungiro umugore n’abana ba Pedro Castillo wari Perezida wa Peru ubu wakuwe ku butegetsi akaba anafunzwe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Peru Hugo de Zela yavuze ko abahanga mu mategeko babo bari gusuzuma umwanzuro Mexique yashingiyeho itanga ubuhungiro.

Peru ivuga ko yaciye umubano na Mexique kubera ibikorwa ikora bibangamiye ubufatanye bw’impande zombi.

Chavez utemera ibyaha aregwa yari yafunzwe muri Kamena 2023 ariko afungurwa muri Nzeri 2025 ngo yitegure kuburana ari hanze.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

NASA yagaruye ku Isi igitaraganya abashakashatsi bayo kubera umwe warwaye

1 Min Read
Amerika

Zelenskyy yasabye Amerika gushimuta umwe mu bayobozi bo mu Burusiya

1 Min Read
Amerika

Trump yavanye Amerika mu miryango mpuzamahanga 66

1 Min Read
Amerika

Perezida wa Colombie yaburiye Amerika ishaka kumufunga nka Maduro

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?