Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza ko igihugu cye kizatera Venezuela, ariko avuga ko iminsi ya Perezida Nicolás Maduro nk’umuyobozi w’icyo gihugu ishobora kuba iri kugana ku musozo.
Mu kiganiro yagiranye na CBS 60 Minutes, Trump yabajijwe niba Amerika ifite umugambi wo kujya mu ntambara na Venezuela maze arasubiza ati: “Ndabishidikanya. Ntabwo ntekereza ko bizaba. Ariko Venezuela yatubaniye nabi cyane.”
Aya magambo ye aje mu gihe Amerika ikomeje ibikorwa byo kugaba ibitero ku bwato bushinjwa gutwara ibiyobyabwenge mu nyanja ya Karayibe, ibikorwa ubutegetsi bwa Trump buvuga ko bigamije guhagarika urujya n’uruza rw’ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika. Ariko hari abemeza ko ibyo bikorwa bifitanye isano n’umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Maduro, umuyobozi wa Venezuela umaze igihe kinini atumvikana na Washington.
Trump yahakanye ibyo bivugwa, ashimangira ko ibyo bikorwa “bifite impamvu nyinshi zitandukanye, zitari izo guhungabanya ubutegetsi bwa Venezuela gusa.” Amakuru atangazwa na CBS News avuga ko nibura abantu 64 bamaze kugwa mu bitero by’ingabo za Amerika byakorewe mu nyanja ya Karayibe n’iyo mu burasirazuba kuva muri Nzeri.
Avugira muri Mar-a-Lago aho atuye muri leta ya Florida, Trump yavuze ko “buri bwato bwose buraswa cyangwa bugasenywa, bwica abantu ibihumbi 25 babitewe n’ibiyobyabwenge kandi bukangiza imiryango myinshi muri Amerika.”
Yabajijwe niba Amerika ishobora kugaba ibitero ku butaka bwa Venezuela, maze arasubiza ati: “Simbivuga neza cyangwa nabi, sinababwira icyo nzakora kuri Venezuela, niba nzabikora cyangwa niba bitazaba.”
Ku ruhande rwe, Perezida Nicolás Maduro aherutse gushinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika “guhimba indi ntambara nshya”, mu gihe Perezida wa Colombia, Gustavo Petro, yavuze ko ibyo bitero ku bwato ari uburyo Amerika ikoresha kugira ngo “ikomeze kwigarurira” ibihugu bya Amerika y’Amajyepfo.
Trump kandi yakomeje kunenga ubwiyongere bw’abimukira muri Amerika, avuga ko ubutegetsi bwe butazemera abantu baturuka hirya no hino ku isi kwinjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati: “Baturuka muri Congo, baturuka ahantu hose, ntabwo ari abo muri Amerika y’Amajyepfo gusa. Ariko Venezuela yo irihariye, bafite ibibazo bikomeye by’amabandi nka Tren de Aragua.” Yongeyeho ko ayo mabandi akora ibikorwa bya kinyamaswa kurusha andi yose ku isi.
Trump yanagarutse ku ngingo ijyanye n’ibitwaro bya kirimbuzi, nyuma y’uko asabye abasirikare ba Amerika gusubukura igeragezwa ry’ibitwaro bya kirimbuzi kugira ngo igihugu gikomeze guhiganwa n’ibindi bihugu bikomeye nk’u Burusiya n’u Bushinwa.
Abajijwe niba Amerika igiye kongera guturitsa igisasu cya kirimbuzi nyuma y’imyaka irenga 30, Trump yasubije ati: “Tugiye kugerageza ibitwaro bya kirimbuzi nk’uko ibindi bihugu bibikora. U Burusiya burabikora, n’u Bushinwa burabikora, ariko ntibabivuga.”
Nubwo u Burusiya n’u Bushinwa bitigeze bigaragara ko byakoze igeragezwa nk’iryo kuva mu myaka ya 1990, Trump yavuze ko ibyo bikorwa bishobora gukorwa mu ibanga, anavuga ko n’ibihugu nka Koreya ya Ruguru na Pakistan bigerageza intwaro zabyo.
Nyamara, Minisitiri w’ingufu wa Amerika, Chris Wright, yahakanye ko haba hari umugambi wo guturitsa igisasu cya kirimbuzi, avuga ko “ibyageragezwa byaba ari ibipimo ku bice bimwe by’intwaro kugira ngo harebwe uko bikora neza, ariko bitari.”
					