BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Politike > AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

admin
Last updated: November 3, 2025 9:25 am
admin
Share
SHARE

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yasabye Perezida Félix Tshisekedi ko yaza gufungura ikibuga cy’indege cy’i Goma niba ari umugabo agaragaza ko izo atari impuhwe afitiye Abanye-Congo bahatuye.

Iki buga cy’indege cya Goma na Bank biri mu byafunzwe muri Mutarama 2025 ubwo abarwanyi b’iri huriro bayifataga, ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zigahunga.

Ku wa 30 Ukwakira, mu nama yabereye i Paris mu Bufaransa yiga ku mutekano w’akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari, yari ifite intego nyamukuru yo gushakira ubufasha abagizweho ingaruka n’imirwano ya AFC/M23 n’ingabo za RDC.

Muri iyi nama Perezida Tshisekedi yagaragaje ko ababajwe n’ubuzima abari mu bice bigenzurwa na AFC/M23 babayemo, abasabira inkunga. Bigizwemo uruhare n’u Bufaransa na Togo byateguye iyi nama, hakusanyijwe miliyari 1,5 z’Amayero yo gufasha muri rusange abagizweho ingaruka n’imirwano.

Kuri uyu wa 2 Ugushyingo, Nangaa yagaragaje ko ubusabe bwa Perezida Tshisekedi butumvikana kuko yagize uruhare rukomeye mu buzima bugoye abo mu bice bigenzurwa na AFC/M23 n’ibindi byo mu burasirazuba bwa RDC babayemo muri iki gihe.

Ati “Muri Mutarama 2025, Goma yarabohowe, vuba hakurikiraho Bukavu. Mu gusubiza, Félix Tshisekedi yatanze ibwiriza ryo gufunga banki, afatira amafaranga abaturage bo mu burasirazuba babitse.”

“Iki cyemezo kirenze kuba kitemewe n’amategeko, kiri mu bihano yafatiye abavuga Igiswahili agaragaza ko ari abanyamahanga.”

Nangaa agaragaza ko igitekerezo cyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo hakorwe ibikorwa by’ubutabazi arati impuhwe Tshisekedi afitiye abaturage bagizweho ingaruka n’intambara iri mu burasirazuba bwa DRC.

Nangaa yibukije ko Perezida Tshisekedi ari we uri kohereza indege z’intambara za Sukhoi na drones mu bice bituwe cyane mu Burasirazuba bwa RDC, zikarasa abaturage, kandi ko ari we wategetse ko Abanyamulenge batuye muri Minembwe bafungirwa inzira zose zabagezaga ku masoko.

Nangaa yagaragaje ko niba Tshisekedi yasubije ibitekerezo ku murongo, akaba ashaka gufasha abaturage bavuga Igiswahili kubaho ubuzima busanzwe, akwiye gufungura banki n’inzira banyuramo bajya ku masoko.

Ati “Niba Tshisekedi yasubije ibitekerezo ku murongo ku munota wa nyuma, akaba atekereza ko yafasha abaturage bacu bavuga Igiswahili kubaho ubuzima busanzwe, yakabaye atangira gufungura banki, akareka urujya n’uruza rw’abaturage n’ibicuruzwa bigakomeza.”

Yakomeje ati “Abavuga Igiswahili ntibafite umuco wo gutega amaboko: ni abakozi batungwa n’imbuto z’imirimo y’amaboko yabo n’ibyuya byabo. Bafite umuco wo kwikoresha no kugira inshingano.”

Inshuro nyinshi, AFC/M23 yagaragaje ko gufatira amafaranga abaturage babitse muri banki bigamije kubambura ubuzima, bityo ko ari icyaha cyibasiye inyokomuntu Leta ya RDC yakoze.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Ndayishimiye yikanze coup d’Etat asubika urugendo rw’i Paris igitaraganya 

2 Min Read
Politike

Gen Muhoozi yifurije Perezida Kagame isabukuru nziza

2 Min Read
Politike

Qatar yahigiye kwihorera ku gitero Isiraheli yabagabyeho i Doha bidatinze

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Zo’o Minto’o uyobora Ikigo Nyafurika cy’iby’indege

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?