Leta zunze ubumwe za Amerika zikomeje kugaragaza imyitwarire y’ubushotiranyi bw’intambara ku gihugu cya Venezuela bimaze igihe birebana ayingwe .
Amakuru avuga ko Amerika irimo kohereza intwaro ziremereye zirimo n’ubwato bw’intambara muri Trinidad na Tobago, ikirwa kiri muri kilometero 11, uvuye muri Venezuel.
Ku wa 24 Ukwakira 2025, Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yategetse ko muri Amerika y’Amajyepfo hoherezwa ubwato bwikorera indege z’intambara zizwi nka ‘USS Gerald R. Ford’.
Intumwa Nkuru ya Leta muri VenezuelaTarek William Saab yatangaje ko igihugu cye gihangayikishijwe n’imigambi ya Perezida Trump ushaka gukuraho ubuyobozi bwacyo.
Amerika ni kimwe mu bihugu bitemera ko Maduro ariwe Perezida wemewe n’amategeko wa Venezuela, nyuma y’aho amatora aheruka kuba mu mwaka ushize anenzwe, abantu batandukanye kabavuga ko atabaye mu mucyo.
Trump yakunze kuvuga ko ateganya gutangiza intambara muri Venezuela, ndetse mu cyumweru gishize yavuze ko ari kwiga ku bijyanye n’intambara yo ku butaka nyuma y’aho iyo mu mazi Amerika iyifite neza mu biganza.
Abantu 43 bamaze gupfira mu bitero bya Amerika ku bwato bivugwa ko buba butwaye ibiyobyabwenge bivanywe muri Venezuela bijyanywe muri Amerika. Ni ibintu byatangiye muri Nzeri uyu mwaka.
Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika imaze iminsi igaragaza impungenge kuri ibi bitero ivuga ko bishobora guteza umwuka mubi kurusha uko abantu babitekereza.
Ku rundi ruhande, Trump yasabye inzego ze z’ubutasi kwinjira muri Venezuela zigatangira guhiga abo bacuruza ibiyobyabwenge kandi yavuze ko uzazitambika azabigwamo.
