BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Tuesday, Nov 4, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Amerika > Intambara iratutumba hagati ya Amerika na Venezuela 

Intambara iratutumba hagati ya Amerika na Venezuela 

admin
Last updated: October 27, 2025 10:02 am
admin
Share
SHARE

Leta zunze ubumwe za Amerika zikomeje kugaragaza imyitwarire y’ubushotiranyi bw’intambara ku gihugu cya Venezuela bimaze igihe birebana ayingwe .

Amakuru avuga ko Amerika irimo kohereza intwaro ziremereye zirimo n’ubwato bw’intambara muri Trinidad na Tobago, ikirwa kiri muri kilometero 11, uvuye muri Venezuel.

Ku wa 24 Ukwakira 2025, Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yategetse ko muri Amerika y’Amajyepfo hoherezwa ubwato bwikorera indege z’intambara zizwi nka ‘USS Gerald R. Ford’.

Intumwa Nkuru ya Leta muri VenezuelaTarek William Saab yatangaje ko igihugu cye gihangayikishijwe n’imigambi ya Perezida Trump ushaka gukuraho ubuyobozi bwacyo.

Amerika ni kimwe mu bihugu bitemera ko Maduro ariwe Perezida wemewe n’amategeko wa Venezuela, nyuma y’aho amatora aheruka kuba mu mwaka ushize anenzwe, abantu batandukanye kabavuga ko atabaye mu mucyo.

Trump yakunze kuvuga ko ateganya gutangiza intambara muri Venezuela, ndetse mu cyumweru gishize yavuze ko ari kwiga ku bijyanye n’intambara yo ku butaka nyuma y’aho iyo mu mazi Amerika iyifite neza mu biganza.

Abantu 43 bamaze gupfira mu bitero bya Amerika ku bwato bivugwa ko buba butwaye ibiyobyabwenge bivanywe muri Venezuela bijyanywe muri Amerika. Ni ibintu byatangiye muri Nzeri uyu mwaka.

Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika imaze iminsi igaragaza impungenge kuri ibi bitero ivuga ko bishobora guteza umwuka mubi kurusha uko abantu babitekereza.

Ku rundi ruhande, Trump yasabye inzego ze z’ubutasi kwinjira muri Venezuela zigatangira guhiga abo bacuruza ibiyobyabwenge kandi yavuze ko uzazitambika azabigwamo.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Barushimusi b’amahembe y’inzovu bacakiwe batarayagurisha ku mugabane wa Asia

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho gucuruza amahembe…

Trump yahamije ko iminsi ya Maduro iri kubarirwa ku ntoki

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko adatekereza…

Samia Suluhu agiye kurahirira kongera kuyobora Tanzania

Kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 Perezida watorewe kuyobora Tanzania Samia Suluhu…

AFC/M23 yasabye Tshisekedi gufungura ikibuga cy’indege i Goma niba ari umugabo

Umuhuzabikora w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille…

Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gushaka kwiyomekaho Uburasirazuba bw’igihugu cye

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi, Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gukora u Rwanda…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Amerika

Trump yategetse ko igice kimwe cya ’White House’ gisenywa

1 Min Read
Amerika

Amerika yamaganye uburyo agahenge katubahirizwa muri RDC

2 Min Read
Amerika

Guhura kwa perezida Trump na Putin kwateje impagarara

2 Min Read
Amerika

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryiyongereyeho 25% muri uyu mwaka_Raporo ya Loni

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?