Ingabo za Israel zatangaje ko umutwe wa Hamas woherereje iki gihugu imirambo ibiri y’imbohe z’abantu bari bafashwe bugwate, bituma umubare w’abamaze koherezwa bapfuye ugera ku icyenda muri iki cyiciro.
Umutwe wa Hamas kurekura Abanya-Israel 20 bazima ku wa Mbere, mu gihe Israel yo yafunguye imfungwa zibarirwa mu 2000 z’Abanyapalestine binyuze mu masezerano yagizwemo uruhare na Amerika, Qatar na Turikiya.
Ku wa Kabiri Hamas yoherereje Israel abandi barindwi ariko bapfuye, nyuma Israel ivuga ko harimo umwe utari uwayo w’umunyapalestine.
Abo babiri Hamas yahaye Israel mu ijoro ryo ku wa Gatatu, babanje gupimwa harebwa ibimenyetso bya gihanga, basanga umwe yitwa Inbar Haiman undi ari Muhammad el-Atrash.
Aba bose bishwe ku wa 7 Ukwakira 2023, imirambo yabo ijyanwa n’abarwanyi muri Gaza.
Hamas yavuze ko yarekuye imbohe nzima zose yari isigaranye yohereza n’imirambo y’abandi bishwe yashoboye kugeraho.
Ni mu gihe ingabo za Israel zo zavuze ko Hamas igomba kohereza n’abandi 28 bishwe, cyangwa ku bufatanye na Amerika “hagasubukurwa ibitero kugira ngo hagerwe ku ntego yo gutsinda burundu Hamas, kuzana impinduka muri Gaza, no kugera ku ntego zose z’urugamba.”
					