BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Nov 14, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Hamas yahaye Israel imbohe ebyiri zapfuye

Hamas yahaye Israel imbohe ebyiri zapfuye

admin
Last updated: October 16, 2025 3:46 pm
admin
Share
SHARE

Ingabo za Israel zatangaje ko umutwe wa Hamas woherereje iki gihugu imirambo ibiri y’imbohe z’abantu bari bafashwe bugwate, bituma umubare w’abamaze koherezwa bapfuye ugera ku icyenda muri iki cyiciro.

Umutwe wa Hamas kurekura Abanya-Israel 20 bazima ku wa Mbere, mu gihe Israel yo yafunguye imfungwa zibarirwa mu 2000 z’Abanyapalestine binyuze mu masezerano yagizwemo uruhare na Amerika, Qatar na Turikiya.

Ku wa Kabiri Hamas yoherereje Israel abandi barindwi ariko bapfuye, nyuma Israel ivuga ko harimo umwe utari uwayo w’umunyapalestine.

Abo babiri Hamas yahaye Israel mu ijoro ryo ku wa Gatatu, babanje gupimwa harebwa ibimenyetso bya gihanga, basanga umwe yitwa Inbar Haiman undi ari Muhammad el-Atrash.

Aba bose bishwe ku wa 7 Ukwakira 2023, imirambo yabo ijyanwa n’abarwanyi muri Gaza.

Hamas yavuze ko yarekuye imbohe nzima zose yari isigaranye yohereza n’imirambo y’abandi bishwe yashoboye kugeraho.

Ni mu gihe ingabo za Israel zo zavuze ko Hamas igomba kohereza n’abandi 28 bishwe, cyangwa ku bufatanye na Amerika “hagasubukurwa ibitero kugira ngo hagerwe ku ntego yo gutsinda burundu Hamas, kuzana impinduka muri Gaza, no kugera ku ntego zose z’urugamba.”

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

AFC/M23 yanenze ibirego bivuga ko ivangura Abaluba

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ukomoka mu bwoko bw’Abaluba, yanenze bikomeye…

Uwase Colombe wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 yibarutse

Uwase Colombe wiyamamarije ikamba rya Miss Rwanda mu 2015, yamaze kwibaruka imfura…

Paris: Roger Lumbala yasabye ko Bemba na Lt Gen Ndima bahamagazwa mu rubanza rwe Ku wa 12

Ku wa 12Ugushyingo 2025, Urukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa rwatangiye…

Hatahuwe abakekwaho kuyogoza sitasiyo za Lisansi hanatangazwa ayo bari bamaze kwiba

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho…

Ghan : Abantu batandatu baburiye ubuzima mu muvundo w’abashaka kwinjira mu gisirikare cya leta.

Igisirikare cya Ghana cyatangaje ko umuvundo w'abitabiriye igikorwa cyo kwinjira mu gisirikare…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

3 Min Read
Mu mahanga

Uvira:Umusirikare WA FARDC yarashwe na bagenzi be ubwo yashakaga kwivugana umukuriye

1 Min Read
Mu mahanga

Colonel Fureko yakubiswe hafi gushirano umwuka

2 Min Read
Mu mahanga

Fizi: RDC n’u Burundi byashinjwe kohereza izindi ngabo zo ‘kumara Abanyamulenge

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?