Abakozi benshi bakora ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili i Kinshasa bakomeje kwitaba inzego z’umitekano kubera guheza mu kirere indege itwaye Perezida Felix Tshisekedi.
Amakuru aturuka I Kinshasa avuga ko bamwe mu bakozi b’iki kibuga cy’indege bashinzwe kuyobora indege bamaze huhatwa ibibabazo ndetse no gufungwa.
Indege ya ‘DRC001’ yari itwaye Perezida Tshisekedi yageze mu kirere cy’i Kinshasa mu ijoro ryo ku wa 10 rishyira uwa 11 Nzeri 2025, ubwo yari avuye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga muri Kazakhstan.
Umuyobozi w’urwego rushinzwe ingendo zo mu kirere (RVA), Ngoma Mbaki Léonard, yasobanuye ko ubwo iyi ndege yasatiraga iki kibuga, umuriro w’amashanyarazi wabuze, biba ngombwa ko indege nyinshi zijya kugwa i Brazaville muri Repubulika ya Congo.
Bikekwa ko ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ku kibuga cy’indege cya Ndjili ryatewe n’uburangare bw’ubuyobozi, kuko mbere hagombaga kuba harateguwe ingufu z’ingoboka mu gihe habaye ikiba
zo.