BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Sep 5, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubuzima > Muri Congo hongeye kugaragara icyorezo cya Ebola

Muri Congo hongeye kugaragara icyorezo cya Ebola

sam
Last updated: September 5, 2025 3:35 pm
sam
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko abantu 15 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola nyuma yuko cyongeye gusanganwa umuntu mu mpera z’ukwezi gushize.

Iyi Minisiteri itangaza ko umuntu wa mbere wasanzwemo iki cyorezo nyuma yuko kigarutse, ari umunyeyi w’imyaka 34 wari utwite, wagaragaje ibimenyetso byacyo ubwo yajyanwaga kwa muganga, akaza kwitaba Imana nyuma y’amasaha macye.

Minisiteri y’Ubuzima muri DRC itangaza ko iki cyorezo cyongeye kugaragaza mu Ntara ya Kasai, aho hamaze kugaragara abantu 28 bagikekwaho.

Iyi Minisiteri kandi yaboneyeho gusaba abaturage gukaza ingamba zo kwirinda kwandura iki cyorezo, zirimo gukaraba intoki kenshi, ndetse no kwirinda kwegerana byumwihariko mu bice byagaragayemo abarwayi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) ryatangaje ko “ryihutiye gukorana imbaraga nyinshi mu guhagarika ikwirakwira ry’iyi virusi no kuyirinda abaturage.”

Mu bantu 15 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo kuva cyakongera kugaruka, barimo abakozi bo kwa muganga bane, nk’uko byatangajwe na WHO.

Mu itangazo rya WHO, yavuze ko “Imibare y’abanduye ishobora kwiyongera, mu iyi ndwara rikomeje. Itsinda ry’abagiye guhangana na yo ndetse n’amatsinda yo muri Congo rizashakisha abantu bashobora kuba baranduye n’abakeneye kwitabwaho, mu rwego rwo kurinda buri wese mu buryo bwihutirwa.”

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, kandi ryatangaje ko DRC ifite ububiko bw’imiti yafasha iki Gihugu guhangana n’iki cyorezo, burimo na doze 2 000 z’inkingo zacyo.

Hagati ya 2028 na 2020, iki cyorezo cya Ebola cyahitanye abaturage benshi muri DRC, aho muri iyo myaka ibiri gusa, cyatwaye ubuzima bw’abantu 2 000.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Muri Congo hongeye kugaragara icyorezo cya Ebola

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko abantu 15…

U Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera

U Rwanda n’u Bushinwa basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu birebana n’ubutabera, hagati y’Ikigo…

Perezida Kagame yakiriye Zo’o Minto’o uyobora Ikigo Nyafurika cy’iby’indege

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika gishinzwe…

U Rwanda rwasubije HRW yavuze ko imva zo mu irimbi rya gisirikare zikomeje kwiyongera 

U Rwanda rwanenze byimazeyo umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu HRW uvuga ko…

Intambara iri mu burasirazuba bwa DRC ikomeje gukoma mu nkokora uburezi bwaho

Ubutegetsi bw'i Kinshasa muri Repibulika iharanira demokarasi ya Congo bwafashe icyemezo cyo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubuzima

Ibinini bizafasha abagabo kuboneza urubyaro byatangiye kugeragezwa

2 Min Read
Ubuzima

Rutsiro: Umusaza w’imyaka 76 yakubiswe n’inkuba arapfa

1 Min Read
Ubuzima

U Rwanda rugiye gutangiza ibitaro 10 bya Kaminuza mu Ntara

1 Min Read
Ubuzima

Umuti witwa Relief wahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?