Ubutegetsi bw’i Kinshasa muri Repibulika iharanira demokarasi ya Congo bwafashe icyemezo cyo gukuraho gahunda yo kwigira ubuntu mu bice byabohowe na M23 .
Icyokora iki cyemezo ntikivugwaho rumwe n’abagize guverinoma y’ubutegetsi buyobowe na Perezida Felix Tshisekedi.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije, Jacquemain Shabani Lukoo Bihango aherutse gutangaza ko mu bice bigenzurwa na M23 byamaze gukurwa kuri gahunda ya leta y’uko abannyeshyuri bo mu mashuri abanza bigira ubuntu .
Kuva iki cyemezo leta ya Kinshasa yagifata AFC /M23 yafashe umwanzuro wo gushyiraho amafaranga y’ishuri mu bice igenzura
Umuvugizi wa guverinoma ya Kinshasa Patrick Muyaya avuga AFC/M23 badafite ububasha n’ubushobozi bwo gushyiraho amafaranga y’ishuri mu bice babohoye k’uko bwaba binyuranyije n’itegeko nshinga ry’igihugu.
Minisitiri w’uburezi muri DRC Raïssa Malu avuguruza iki cyemezo avuga ko kwambura abana bari mu bice byigaruriwe na AFC/M23 byaba ari ugusubiza inyuma intambwe yari imaze guterwa.
Yagize ati “Turi mu itangira ry’amashuri, ndagira ngo mvuge ko bibabaje kuba abana bo mu bice bigenzurwa na AFC/M23 batigira ubuntu. Ibyo bishobora kugira ingaruka ku burezi bw’igihugu, umunsi hazaba hageze amahoro n’ubutegetsi bwa leta, Guverinoma izabyitaho.”
Yakomeje agira ati “Kwigira ubuntu ni nk’itegeko, byanditse mu Itegeko Nshinga. Ndagira ngo mbishimangire ko tutasubira inyuma, turemeza ko uburezi bw’ibanze ari ubuntu mu gihugu hose. Leta nk’uko yabigenzaga izakomeza guhemba abarimu, izakomeza gutanga amafaranga afasha amashuri gukora.”
AFC/M23 bamaganye kure iki cyemezo cya Leta ya Kinshasa bavuga ko gitandukanye n’ibyo itegeko nshiga rivuga byemerera umwana wese kwigira Ubuntu.
Iri huriro rigaragaza ko kwigira Ubuntu kwa abana b’Abakongomani atari impuhwe za leta ahubwo ko aya mafaranga ari ayo UNESCO igenera gahunda y’uburezi bw’ibanze agera kuri miliyoni 900 z’Amadolari kugira ngo abana bigire Ubuntu.
AFC/M23 igaragaza ko iki cyemezo cyaba kigaragaza ivangura abana bari mi bice babohoye bakorera na leta.
Bavuga ko mu bice bigaruriye abakozi ba leta barimo abarimu bakuwe ku mishara bagenerwa na leta byanatumye ubuzima bwabo buhinduka bubi ndetse bakomeje gusaba leta ko yakongera ikabibuka nk’abakozi bayo.