Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ry’ijeje abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavibi ko bagiye kwishyurwa ibirarane by’ amafaranga bari baberewemo mu mikino bakiniye iyi kipe.
Byatangajwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, mu kiganiro yagiranye n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ku wa 4 Nzeri 2025 abizeza kwishyurwa ideni bari bafitiwe ry’imikino bakinnye mbere yo guhura na Nigeria mu mikino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.
Amafaranga bagiye kwishyurwa arimo aya gahimbazamusyi ko kuba Amavubi yaranganyije na Lesotho igitego 1-1 mu mukino wabaye muri Werurwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Amakuru avuga ko amafaranga aba bakinnyi bemerewe nk’agahimbazamusyi angana n’ibihumbi 750 Frw kuri buri mukinnyi.
Shema Fabrice Kandi yizeje aba bakinnyi ko bazishyurwa n’ibirarane by’amafaranga bahabwa uko bahamagawe azwi nka Call up Fees, aho bari baberewemo ayo guhamagarwa inshuro ebyiri, hakiyongeraho ayo kuri iyi nshuro.
Ibi bije mbere y’umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda itegereje gukina na Nigeria kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nzeri 2025. Ku wa kabiri tariki 9 nzeri 2025, u Rwanda ruzongera rukine na Zimbambwe mu mukino uzabera muri Afurika y’epfo.
U Rwanda ruri mu itsinda C aho ruri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Lesotho, Afurika y’Epfo, Nigeria, Zimbambwe na Benin. Iri tsinda riyobowe na Afurika y’epfo ifite amanota 13, u Rwanda na Benin zinganya amanota 8,Nigeria ifite amanota 7, Lesotho ifite amanota 6, naho zimbambwe ifite amanota 4.