BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Abakinnyi b’Amavubi bagiye kwishyurwa amadeni mbere yo guhura na Nigeria

Abakinnyi b’Amavubi bagiye kwishyurwa amadeni mbere yo guhura na Nigeria

sam
Last updated: September 5, 2025 10:17 am
sam
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ry’ijeje abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavibi ko bagiye kwishyurwa ibirarane by’ amafaranga bari baberewemo mu mikino bakiniye iyi kipe.

Byatangajwe na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, mu kiganiro yagiranye n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ku wa 4 Nzeri 2025 abizeza kwishyurwa ideni bari bafitiwe ry’imikino bakinnye mbere yo guhura na Nigeria mu mikino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Amafaranga bagiye kwishyurwa arimo aya gahimbazamusyi ko kuba Amavubi yaranganyije na Lesotho igitego 1-1 mu mukino wabaye muri Werurwe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Amakuru avuga ko amafaranga aba bakinnyi bemerewe nk’agahimbazamusyi angana n’ibihumbi 750 Frw kuri buri mukinnyi.

Shema Fabrice Kandi yizeje aba bakinnyi ko bazishyurwa n’ibirarane by’amafaranga bahabwa uko bahamagawe azwi nka Call up Fees, aho bari baberewemo ayo guhamagarwa inshuro ebyiri, hakiyongeraho ayo kuri iyi nshuro.

Ibi bije mbere y’umukino ikipe y’igihugu y’u Rwanda itegereje gukina na Nigeria kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Nzeri 2025. Ku wa kabiri tariki 9 nzeri 2025, u Rwanda ruzongera rukine na Zimbambwe mu mukino uzabera muri Afurika y’epfo.

U Rwanda ruri mu itsinda C aho ruri kumwe n’ikipe y’igihugu ya Lesotho, Afurika y’Epfo, Nigeria, Zimbambwe na Benin. Iri tsinda riyobowe na Afurika y’epfo ifite amanota 13, u Rwanda na Benin zinganya amanota 8,Nigeria ifite amanota 7, Lesotho ifite amanota 6, naho zimbambwe ifite amanota 4.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

CAN 2025: Maroc na Senegal zabonye itike ya ½ 

4 Min Read
Imikino

Bugesera FC yongeye gukora mu nkovu Rayon Sports FC

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

2 Min Read
Imikino

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?