Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yazamutseho imyanya 3 ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA.
Ni urutonde rwagiye ahagaragara kuri uyu wa kane tariki 10 Nyakanga 2025. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yavuye ku mwanya wa 130 imanukaho imyanya 3 igera ku mwanya wa 127.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi iheruka gukina imikino 2 ya gishuti n’ikipe y’igihugu ya Algeria ariko yose yaratsinzwe. Ikipe y’igihugu ya Algeria yatsinze u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino wa mbere naho uwa kabiri u Rwanda rutsindwa ibitego 3-0.
Kuri uru rutonde, ikipe y’igihugu ya Algentine niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota 185.36. Ikipe ya kabiri ni Esipanye ifite amanota 1867.09. Hakurikiraho ubufaransa, ubwongereze ndetse na Brazil.
Ikipe iyoboye andi muri Afurika ni Marocco iri ku mwanya wa 12 n’amanota 1678.72. Indi kipe iri hafi muri Afurika ni Senegal iri ku mwanya wa 18 n’amanota 1635.1.
Ikipe za nyuma kuri uru rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA ni Anguilla iri ku mwanya wa 209 ndetse na Sani Marino iri ku mwanya nwa 210.