BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 9, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Urubanza rwa Constant Mutamba rwasubitswe rwimurirwa ku yindi tariki

Urubanza rwa Constant Mutamba rwasubitswe rwimurirwa ku yindi tariki

sam
Last updated: July 9, 2025 1:31 pm
sam
Share
SHARE

Urubanza rwa Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, rwasubitswe rwimubirwa ku wa gatatu taliki 23 Nyakanga 2025.

Mutamba akekwaho kunyereza Asaga miliyoni 19 z’Amadolari zari zaragenewe kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.

Abacamanza, abashinjacyaha n’abanyamategeko ba Mutamba bageze mu rukiko mbere ya saa tatu n’igice (saa yine n’igice z’i Kigali) z’igitondo cyo kuri uyu wa 9 Nyakanga 2025, kuko ari bwo byari biteganyijwe ko urubanza rutangira.

Ubwo abacamanza babazaga abanyamategeko ba Mutamba impamvu atagaragara mu cyumba cy’iburanisha, basubije ko ntayo bazi kuko ntacyo yababwiye.

Nyuma y’iminota 50 abacamanza batangiye ibikorwa bibanziriza urubanza nyirizina, Mutamba yageze mu rukiko, asobanura ko yakerejwe n’akavuyo k’ibinyabiziga byari mu muhanda.

Ati “Mbere na mbere ndagira ngo nsabe imbabazi. Navuye mu rugo saa mbiri n’iminota 30, mpera mu binyabiziga byinshi, ni yo mpamvu ntabonetse.”

Nyuma yo gusaba imbabazi, yatanze imyirondoro ye irimo imirimo akora, aho atuye ndetse n’ababyeyi be, abona guha umwanya abanyamategeko be kugira ngo batange icyifuzo.

Abanyamategeko ba Mutamba basabye abacamanza umwanya uhagije wo gusuzuma ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha Bukuru kugira ngo babone uko baburanira umukiriya wabo.

Urukiko rwahaye agaciro icyifuzo cy’aba banyamategeko, rwimurira urubanza tariki ya 23 Nyakanga, saa yine z’amanywa ku isaha y’i Kinshasa.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urubanza rwa Constant Mutamba rwasubitswe rwimurirwa ku yindi tariki

Urubanza rwa Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika iharanira Demokarasi…

Gasabo: Polisi yafatiye mu cyuho abantu batatu batekaga kanyanga

Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano zo mu Murenge wa Gikomero mu Karere…

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

Umuraperikazi Nicki Minaj, arashinja Jay-Z guseta ibirenge mu kumwishyura umwenda uri hagati…

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Dejoie, bari mu byishimo byo kwibaruka…

Abanyeshuri basaga 255 batangiye gukora Ibizamini bya leta bisoza umwaka wa 2024/2025

Kuri uyu wa 9 Nyakanga2025 abanyeshuri basaga ibihumbi 255 barimo 149,134 biga…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Rwanda rwanenze ibitangazamakuru bikomeje gusigirizano kwamamaza umutwe wa FDLR

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Umuryango wa Tshisekedi urashinjwa gusahura amabuye y’agaciro

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Isiraheli yagabye ibitero ku byambu bitatu byo muri Yamen

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

3 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?