Kuri uyu wa 9 Nyakanga2025 abanyeshuri basaga ibihumbi 255 barimo 149,134 biga mu Cyiciro Rusange na 106, 364 basoje icya Kabiri cy’Amashuri yisumbuye batangiye ibizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2024/2025.
Ibi bizamini biri gukorerwa mu mashuri 1595 hirya no hino mu Gihugu.
Imibare y’abana bari kubikora igaragaza ko biyongereyeho 19,926 muri uyu mwaka kuko umwaka ushize bari 235,572.
Minisiteri y’Uburezi binyuze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), yatangaje ko mu cyiciro rusange (Ordinary Level) hiyandikishije abakandida 149,134, barimo abakobwa 82,412 n’abahungu 66,722.
Mu cyiciro cya Kabiri cy’aya mashuri ari nacyo kirangiza amasomo y’amashuri yisumbuye hiyandikishije abakandida 106,364, barimo abakobwa 55,435 n’abahungu 50,929.
Abafite ubumuga bo mu cyiciro rusange ni abantu 459 naho mu cya kabiri ni abantu 323 kandi NESA ivuga ko abo bose bazahabwa ubufasha bwihariye kugira ngo bakore neza ikizamini.