Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yanenze igitangazamakuru cy’Abongereza BBC, gikomeje gusigiriza no kwamamaza umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati: “Ntabwo bikwiye ko iki Kigo cy’u Bwongereza gishinzwe itangazamakuru gikomeza gucyeza, gusukura no kwamamaza FDLR, umutwe w’abajenosideri RDC, u Rwanda, Amerika ndetse n’umuryango mpuzamahanga byemeye ko ugomba gusenywa.”
Ni ubutumwa Minisitiri Nduhungirehe yanyujije ku rubuga rwe rwa X, nyuma y’inkuru ya BBC Gahunzamiryango yanditse ku cyo umutwe wa FDLR uvuga ku masezerano ya Washington ategeka ko urandurwa.
Iyi nkuru ikubiyemo ibaruwa ifunguye, Lt Gen Byiringiro Victor, Perezida wa FDLR yandikiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Ku wa 27 Kamena 2025, nibwo u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byagiranye amasezerano y’amahoro bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aya masezerano arimo ingingo zitandukanye zigaruka cyane ku kijyanye no gusenya umutwe wa FDLR, gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, kubaha ubusugire bw’ibihugu byombi, kwirinda ubushotoranyi no gucyura impunzi.
U Rwanda ruvuga ko rwiteguye gushyigikira no gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro rwasinyanye na DRC.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru yashimangiye ko mu gihe DRC idashyize mu bikorwa ibyo isabwa gukora u Rwanda narwo rutazigera rukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho .
Umukuru w’igihugu Kagame yavuze ko Kandi mu gihe RDC itaranduye FDLR u Rwanda ruzakomeza uburyo bwo kuyirwanya bwari busanzweho.