BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 9, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Inkuru Nyamukuru > Umuryango wa Tshisekedi urashinjwa gusahura amabuye y’agaciro

Umuryango wa Tshisekedi urashinjwa gusahura amabuye y’agaciro

sam
Last updated: July 8, 2025 12:46 pm
sam
Share
SHARE

Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwashyikirijwe dosiye y’abantu icyenda bo mu muryango wa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo baregwa kwiba amabuye y’agaciro mu ntara ya Haut-Katanga na Lualaba.

Umunyamategeko Bernard Maingain na Brieuc Maingain bashyikirije iki kirego Umushinjacyaha Ann Fransen kuri uyu wa 8 Nyakanga 2025, bashingiye ku kuba abo mu muryango wa Tshisekedi bakekwaho iki cyaha bafite ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Aba banyamategeko bahagarariye imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta ikorera mu ntara ya Haut-Katanga na Lualaba ndetse na bane bahoze mu buyobozi bwa sosiyete ya Gécamines ishinzwe ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu yahoze ari intara ya Katanga.

Abahagarariye iyi miryango n’abakoreye muri Gécamines basobanura ko ubusahuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri Katanga bwatangiye mu 2015, gifata intera ikomeye mu 2019 ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Lualaba, yagize ati “Kuva mu 2019, ibintu byabaye bibi cyane. Katanga yabaye isanduku y’amafaranga y’umuryango wa Perezida, ukura umutungo muri izi ntara, cyane cyane muri Lualaba, nyamara ntacyo ushorayo.”

Bavuga ko abo mu muryango wa Tshisekedi barimo umuvandimwe we, Christian Tshisekedi, bambuye abantu benshi ibirombe by’amabuye y’agaciro muri Katanga, bashyiramo abasirikare babirindira umutekano bihoraho.

Nk’uko babisobanura, agaciro k’amabuye y’agaciro umuryango wa Tshisekedi wibye muri Katanga kabarirwa muri miliyoni z’Amadolari, ati “Agaciro k’ubu bujura kabarirwa muri miliyoni z’Amadolari.”

Uretse umuvadimwe wa Tshisekedi, haregwa abandi barimo umugore w’uyu Mukuru w’Igihugu, Denise Nyakeru, umuhungu we Anthony Tshisekedi, babyara be na muramukazi we.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urubanza rwa Constant Mutamba rwasubitswe rwimurirwa ku yindi tariki

Urubanza rwa Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika iharanira Demokarasi…

Gasabo: Polisi yafatiye mu cyuho abantu batatu batekaga kanyanga

Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano zo mu Murenge wa Gikomero mu Karere…

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

Umuraperikazi Nicki Minaj, arashinja Jay-Z guseta ibirenge mu kumwishyura umwenda uri hagati…

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Dejoie, bari mu byishimo byo kwibaruka…

Abanyeshuri basaga 255 batangiye gukora Ibizamini bya leta bisoza umwaka wa 2024/2025

Kuri uyu wa 9 Nyakanga2025 abanyeshuri basaga ibihumbi 255 barimo 149,134 biga…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Inkuru Nyamukuru

Rwanda rwanenze ibitangazamakuru bikomeje gusigirizano kwamamaza umutwe wa FDLR

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Isiraheli yagabye ibitero ku byambu bitatu byo muri Yamen

2 Min Read
Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yavuze icyo u Rwanda ruzakora DRC nidasenya FDLR 

3 Min Read
Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwanenze rapolo za Loni yongeye zirushinja kwiba amabuye ya RDC

4 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?