BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 9, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

FERWAFA yatangaje ingengabihe y’amatora ya Komite Nyobozi

sam
Last updated: July 8, 2025 10:14 am
sam
Share
SHARE

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko tariki ya 30 Kanama 2025, ari bwo hateganyijwe amatora ya komite nshya izasimbura iyoboye manda y’inzibacyuho.

Komite iriho iyobowe na Munyantwali Alphonse, yatowe ku wa 24 Kamena 2023 kugira ngo irangize manda y’imyaka ine yari yatorewe Komite Nyobozi yari ikuriwe na Nizeyimana Olivier mu 2021.

Nk’uko amategeko ngengamikorere ya FERWAFA abiteganya, umwanya uzatorwa ni uwa Perezida gusa, akaba ari we uzashyiraho abo bazakorana.

Ingengabihe y’amatora iteganya ko tariki ya 10 kugeza ku ya 19 Nyakanga ari bwo hazakirwa kandidatire z’abaziyamamaza kuri uyu mwanya. Ku itariki ya 21 kugeza ku ya 26 Nyakanga hazakorwe isuzuma kuri kandidatire zizatangwa.

Urutonde rw’agateganyo rw’abakandida ruzatangwa ku wa 28 Nyakanga, mu gihe ku wa 30 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama hazatangwa ubujurire ku bo dosiye zabo zizaba zanzwe.

Gusuzuma ubujurire bizakorwa tariki 5 kugeza ku ya 8 Kanama, mu gihe ku ya 11 Kanama hazatangazwa ibyemezo by’ubujurire buzaba bwatanzwe.

Urutonde rwa nyuma rw’abazaba bemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWAFA ruzatangazwa tariki ya 12 Kanama, hakurikireho igikorwa cyo kwiyamamaza kizaba hagati ya tariki ya 13 na 29 Kanama, amatora abe tariki ya 30 Kanama 2025.

Kugeza ubu FERWAFA iyobowe na Munyantwali Alphonse, akaba yungirijwe na Visi Perezida wa Mbere, Habyarimama Matiku Marcel, Visi Perezida wa Kabiri, Mugisha Richard, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru, Kalisa Adolphe.

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urubanza rwa Constant Mutamba rwasubitswe rwimurirwa ku yindi tariki

Urubanza rwa Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Repubulika iharanira Demokarasi…

Gasabo: Polisi yafatiye mu cyuho abantu batatu batekaga kanyanga

Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano zo mu Murenge wa Gikomero mu Karere…

Nicki Minaj yasabye Jay-Z kumwishyura arenga miliyoni 100

Umuraperikazi Nicki Minaj, arashinja Jay-Z guseta ibirenge mu kumwishyura umwenda uri hagati…

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yibarutse ubuheta

Umuhanzi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Dejoie, bari mu byishimo byo kwibaruka…

Abanyeshuri basaga 255 batangiye gukora Ibizamini bya leta bisoza umwaka wa 2024/2025

Kuri uyu wa 9 Nyakanga2025 abanyeshuri basaga ibihumbi 255 barimo 149,134 biga…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

FIFA yateguye igikorwa cyo guha icyubahiro Diego Jota

2 Min Read
Imikino

Diogo Jota wakiniraga Liverpool yitabye Imana

1 Min Read
Imikino

FERWAFA mu nzira yo gufata umwanzuro ku mukino wa Bugesera na Rayon hashingiwe kuri raporo ya Komiseri

2 Min Read
Imikino

Martin Ngoga yongeye gutorerwa kuyobora Akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?