Roman Starovoit wari Minisitiri w’Ubwikorezi mu Burusiya yiyahuye nyuma y’amasaha make yirukanywe kuri izi nshingano za Perezida Vladimir Putin.
Urupfu rwa Roman Starovoit rwamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki 7 Nyakanga 2025. Umubiri we wasanzwe mu modoka ye muri Moscow ufite igikomere cy’isasu ndetse hafi ye hari imbunda.
Mbere yo kugirwa Minisitiri w’Ubwikorezi, Starovoit yari Guverineri w’agace ka Kursk gahana imbibi na Ukraine
Amakuru dukesha RT avuga ko kwirukanwa kwe gushobora kuba gufitanye isano n’ibyaha bya ruswa yakoze kuva muri Gashyantare 2022 ubwo hatangiraga intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine.
Uku kunyereza amafaranga yari agenewe gahunda yo kubaka ibikorwaremezo by’umutekano kwatumye abagera kuri 20 batabwa muri yombi barimo na Aleksey Dedov wari umwungiriza wa Starovoit.