Isiraheli yatangaje ko yagabye ibitero ku byambu biri mu bice bigenzurwa n’inyeshyamba z’Abahouthi muri Yemeni, harimo icyambu cya Hudaydah, Ras Isa, na Saif ndetse n’uruganda rutanga amashanyarazi rwa Ras Kanatib, rwagaburiraga imijyi nka Ibb na Taizz.
Minisitiri w’Ingabo wa Isiraheli, Israel Katz, yavuze ko ibyo bitero biri mu bikorwa byiswe ‘Operation Black Flag’.
Isiraheli ivuga ko ibyambu byagabweho ibitero byakoreshwaga mu gukwirakwiza intwaro ziva muri Iran hagamijwe kugirira nabi Isiraheli n’abafatanyabikorwa bayo.
BBC yatangaje ko Israel Katz, yaburiye Abahouthi avuga ko bazakomeza kwishyura igiciro cy’ibikorwa byabo.
Yavuze ko bahuje umugambi na Iran kandi ko uzashaka kugirira nabi Isiraheli wese bitazamugwa amahoro.
Yagize ati: “Icyo Yemen izageraho ni cyo Tehran izageraho. Umuntu wese ushaka kugirira nabi Isiraheli azagirirwa nabi, kandi uwo ari we wese uzamura ukuboko kuri Isiraheli azacibwa ukuboko.”
Israel Katz yemeje ko kimwe mu byibasiwe harimo ubwato bw’ubucuruzi bwitwa Galaxy Leader, bwari bwarashimuswe n’izo nyeshyamba mu mwaka wa 2023.
Nyuma y’ibyo bitero bivugwa ko na Yamen yahise yihorera irasa kuri Isiraheli ibisasu bibiri biremereye.
Mu bice byagabwemo ibitero muri Isiraheli humvikanye impuruza ndetse igisirikare cyaho cyavuze ko bikiri gusuzumanwa ubwitonzi.
Ibinyamakuru by’Abahouthi byatangaje ko Isiraheli yagabye ibitero ariko nta bisobanuro birambuye byatanzwe ku bahasize ubuzima cyangwa ingano y’ibyangijwe.
Iki gitero gishya kuri Hudaydah n’ibindi bice gikurikiye ibindi bitero byakozwe n’amato ya gisirikare ya Isiraheli muri Gicurasi no muri Kamena.
Icyambu cya Hudaydah, ari na cyo kinini gikoreshwa mu kwinjiza ibiribwa n’inkunga z’ubutabazi bigenerwa abarenga miliyoni muri Yemen, kimaze kuba intego y’ibitero byinshi bya Isiraheli.