BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 20, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

Leta ya DRC igize icyo ivuga ku biganiro byayo na AFC/M23 i Doha

sam
Last updated: July 5, 2025 10:58 am
sam
Share
SHARE

Guverinoma ya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku nshuro yambere ivuze ku biganiro byayo na n’ihuriro AFC bibera muri Qatar.

Asubiza ni DRC izemera ingingo umunani AFC/M23 isaba kugira ngo intambara iri mu Burasirazuba bwa DRC ihoshe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Thérèse Kayikwamba yavuze ko ziri gusuzumirwa ishingiro kandi ko kuziganiraho bigikomeje

Yabivugiye mu kiganiro aherutse guha abanyamakuru ku byerekeye aho Guverinoma igeze iganira na AFC/M23 mu biganiro biri kubera mu Murwa mukuru wa Qatar, Doha.

Abadipolomate bo muri iki gihugu nibo bari gukora uko bashoboye ngo bumve kandi bahuze impande zombi.

AFC/M23 itanga ingingo umunani ishingiraho ivuga ko ziramutse zemewe kandi zikubahirizwa na Guverinoma ya Kinshasa, intambara yarangira.

Abagize uyu mutwe bavuga ko izo ngingo bise ‘Mesures de confiance’ mu Gifaransa zikwiye kwitabwaho zigahabwa agaciro n’uruhande bari kuganira kandi ibyemerejwemo ntibizabe amasigarakicaro.

Mu kugira icyo azivugaho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa DRC yavuze ko izo ngingo zose uko zakabaye ziri gusuzumirwa ishingiro binyuze mu biganiro biri kubera muri Qatar kandi bigomba gukomeza mu minsi iri imbere.

Ageze ku ngingo yo kuvanga abarwanyi bo muri M23 n’ingabo cyangwa Polisi, Kayikwamba yavuze ko bizakorwa umuntu ku wundi, harebwe amateka ye, niba nta cyasha afite cyamubuza guhabwa ubwo buryo.

Ati: “ Ntidushobora gutuma ibiganiro bihagarara ariko tugomba gukora ku buryo inzego zacu z’umutekano zitivangwamo n’abantu bafite ibiganza biriho amaraso”.

Yaboneyeho gutangaza ko ibyerekeye amasezerano hagati ya Kinshasa na Kigali byo bifite uko byemejwe kandi ko ibyabyo bizamenyekana mu gihe kiri imbere gahoro gahoro bitewe n’ingengabihe y’uko bizashyirwa mu bikorwa.

Icyakora yahishuye ko mu mezi atatu ari imbere, ni ukuvuga mu minsi 90, hazaba hamaze gutangizwa uburyo bwo kuzamura imikoranire mu rwego rw’ubukungu, bikazakorwa mu rwego rw’ubuhahirane bushingiye ku isoko rusange nyafurika.

Intego izaba ari iyo kuzamura urwego rw’imibereho y’abatuye ibice bimaze igihe byarazahajwe n’intambara muri aka Karere cyane cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

U Rwanda ruvuga ko rwiteguye gushyira mu bikorwa ibirureba byose mu rwego rwo kugira ngo amasezerano ya Washington agerweho, ariko rukemeza ko ibya FDLR bigomba kurangira rimwe na rizima.

Perezida Kagame yaraye abivugiye mu kiganiro yahaye abanyamakuru, avuga ko igihe cyose FDLR izaba ikiri ho, u Rwanda ruzayirwanyiriza aho izaba iri hose.

Avuga ko ibyo ntawe rugomba kubisabira uruhushya kuko ari ikibazo kireba kubaho cyangwa gupfa kw’Abanyarwanda.

Yavuze kandi ko M23 atari Abanyarwanda, ko ari abaturage ba DRC beguye intwaro baturutse muri Uganda, akibaza impamvu ikibazo bakigira icy’u Rwanda kandi Uganda yigaramiye.

Gusa Kagame ashima ko noneho Amerika yavugutiye ikibazo cya DRC umuti ushyize mu gaciro, ukomatanyije igisubizo ku bibazo bitatu ari byo icy’ubukungu, umutekano n’icya politiki.

Yagaye abandi babanjirije Amerika mu gushaka iki gisubizo, avuga ko birengagizaga ingingo zimwe zigize ikibazo, bagashaka kugiha isura y’ubukungu gusa kandi atari yo yonyine ikigize.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kenya: Abakora mu by’indege bateguje indi myigaragambyo

Ihuriro ry’abakora muri serivisi z’indege muri Kenya (KAWU) ryatangaje ko abanyamuryango baryo…

Nyagatare: Hangijwe ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga bifite agaciro k’arenga miliyoni 56 frw

Mu Karere ka Nyagatare, habereyemo igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge birimo urumogi na…

Sudan: RSF yishe abarenga 17, isiga abarenga 120 bakomeretse

Imirwano yongeye gufata intera hagati y’ingabo za Leta ya Sudan n’abarwanyi b’Umutwe…

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe 2026, Perezida…

Umunsi w’Ilayidi wamenyekanye

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Abadepite bo muri Kivu ya Ruguru barataka ubukene kubera kudahembwa

1 Min Read
Mu mahanga

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

1 Min Read
Mu mahanga

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

1 Min Read
Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?