BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Thursday, Jan 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubukungu > Igiciro cya lisansi cyazamutseho 170 Frw kuri litiro

Igiciro cya lisansi cyazamutseho 170 Frw kuri litiro

sam
Last updated: July 1, 2025 8:19 pm
sam
Share
SHARE

Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, byazamutse aho igiciro cya  lisansi ari 1,803 Frw kivuye kuri 1663 Frw naho igiciro cya mazutu kikaba 1,757 Frw kivuye kuri 1647 Frw.

Ibi biciro biratangira gushyirwa mu bikorwa  kuri uyu wa 02 Nyakanga 2025, saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (6:00AM) .

RURA Kandi yamenyesheje Abaturarwanda bose ko ibi biciro bizagenderwaho mu gihe cy’amezi abiri ari imbere.

Uru rwego rwatangaje ko kuri ibi biciro by’ibikomoka kuri peteroli, habariwemo n’umusoro ku nyongeragaciro (VAT), bivuguruwe.

RURA yatangaje kandi ko mu rwego rwo guhangana nizamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga no korohereza abaguzi, Guverinoma y’u Rwanda yazigamye mu bubiko bwayo ibikomoka kuri peteroli bihagije, kandi ikomeza gucunga neza ubukungu muri rusange.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Umwaka wa 2025 waciye agahigo mu bushyuhe bukabije

Abashakashatsi ku mihindagurikire y’ibihe bemeje ko umwaka wa 2025 waciye agahigo ko…

Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Qatar n’uw’u Buyapani

Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi babiri bashya guhagararira ibihugu byabo…

U Rwanda rwoherereje Jamaica abasirikare bo kuyifasha gusana ibyangijwe n’ibiza 

Rwanda rwohereje muri Jamaica itsinda ry’abasirikare bazafasha iki gihugu gusana ibikorwaremezo byangijwe…

Uganda: Imyiteguro y’amatora irarimbanyije, umutekano wakajijwe mu mijyi yose

Iminsi irabarirwa ku ntoki muri Uganda mbere y’amatora rusange yo ku itariki…

Perezida Tshisekedi yasuye Gnassingbé

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, yagiriye uruzinduko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubukungu

Ibiciro ku masoko byiyongereyeho 7,1% muri Kanama 2025 ugereranyije na Kanama 2024

1 Min Read
Ubukungu

Hasobanuwe impamvu y’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda

3 Min Read
Ubukungu

Minisitiri Sebahizi yagaragaje uburyo politiki y’ubucuruzi yakwihutisha ubuhahirane muri Afurika

2 Min Read
Ubukungu

Ibiciro byazamutseho 6,3% muri Gashyantare 2025

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?