Mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda wahuje Bugesera FC na Rayon Sports kuri Stade ya Bugesera ku wa Gatandatu, raporo ya komiseri w’umukino Hudu MUNYEMANA igaragaza ko umusifuzi Patrick yitwaye neza, nubwo umukino waje guhagarikwa ku munota wa 57 kubera imvururu zabafana ba Rayon Sport .
Komiseri Hudu Munyemana yatangaje ko umukino wahagaze ku munota wa 57, nyuma y’imvururu zavutse zishingiye ku kutishimira imisifurire ku ruhande rwa Rayon Sports.
nubwo umukino utarangiriye mu buryo busanzwe komiseri ashimangira ko umusifuzi yagaragaje ubushishozi, ubunararibonye n’ubunyamwuga mu gufata ibyemezo.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, hariho ibihe by’ingenzi Komiseri yagarutseho:
Ku munota wa 53, rutahizamu wa Rayon Sports Abeddy yagonganye n’umukinnyi wa Bugesera FC mu buryo busanzwe. Komiseri yemeje ko nta kosa ryari ririmo, ndetse yagaragaje ko umusifuzi Patrick yemeje neza ko umukino ukomeza, nk’uko amategeko abiteganya.
Nyuma y’uyu mwanya, umukinnyi wa Rayon Sports Hakim Bugingo, wari wambaye nimero 24, yakoreye ikosa ryavuyemo penaliti ku mukinnyi wa Bugesera. Komiseri Hudu yavuze ko icyemezo cyo gutanga penaliti cyari gihamye kandi gishingiye ku mategeko, yemeza ko cyafashwe mu buryo butarimo ubusumbane cyangwa amarangamutima.
Mu gusoza raporo ye, Hudu MUNYEMANA yashimiye by’umwihariko umusifuzi Patrick, amugenera ishimwe ku bunyamwuga n’imyitwarire yagaragaje mu mukino.
Yagize ati:“Patrick ni umusifuzi mwiza, yagaragaje ubushobozi bwo gucunga umukino ukomeye nk’uyu. Ndasaba ko yongerwa icyizere agakomeza guhabwa indi mikino.”
Iyi raporo niyo igomba kugenderwaho n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu gihe riri gusesengura ibyamaze kuba no gufata umwanzuro ku makimbirane yatumye umukino uhagarara.
Nubwo raporo ya Komiseri yashimye imisifurire yamaze kwanzura ko ntakibazo cyimisufurire idahwitse gihari, haracyari gufatwa imyanzuro niba umukino uzasubukurwa, usubirwemo cyangwa hari ikipe izaterwa mpaga. FERWAFA n’inzego bireba nizo zifite ijambo rya nyuma hashingiwe kuri iyi raporo no ku zindi nyandiko z’ubugenzuzi.
Amategeko y’imyitwarire ya FIFA asobanura ko iyo umukino uhagaze bitewe n’imvururu zatejwe n’abafana, komite ishinzwe imyitwarire ifata icyemezo hashingiwe kuri raporo y’umusifuzi ndetse n’iy’umuyobozi w’umukino. ikipe yateje imvururu ishobora guhanishwa guterwa mpaga y’ibitego 3-0, gucibwa amande runaka cyangwa bigafatwaho icyemezo cy’uko umukino usubirwamo ariko nta bafana bemerewe kuwureba, ku nyungu z’umutekano.
Hategerejwe imyanzuro FERWAFA iza gufata.