Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ibiciro ku masoko byazamutse ku kigero cya 7,4% muri Mutarama 2025, ugereranyije n’ukwezi nk’uko mu 2024.
Byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025 mu cyegeranyo ngaruka kwezi ku ihindagurika ry’ibiciro rikorwana, NISR, iri zamuka ryaturutse ku kwiyongera kw’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, aho byiyongereyeho 7,2%.
Iki Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaze n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4% buri mwaka kandi ntibyahindagurika buri kwezi.
Ubwikorezi bwiyongereyeho 18,5% buri mwaka kandi bwiyongereyeho 0,8% buri kwezi. Resitora na Hoteli byiyongereyeho 9,5% buri mwaka kandi byiyongereyeho 3,4% buri kwezi.
Ni mu gihe ibicuruzwa by’imbere mu Gihugu byiyongereyeho 7,7% buri mwaka kandi byiyongereyeho 0,4% buri kwezi, mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa byatumijwe mu mahanga byiyongereyeho 6,8 % buri mwaka kandi byiyongereyeho 0,8% buri kwezi.
Naho ibiciro by’ibicuruzwa bidasembuye byiyongereyeho 13,7% buri mwaka, kandi byagabanutseho 0,3% buri kwezi. Ibiciro by’ingufu byiyongereyeho 1,1% buri mwaka kandi byagabanutseho 0,1 buri kwezi.
Muri rusange biciro, ukuyemo ibicuruzwa bidasembuye n’ingufu, byiyongereyeho 6,2% buri mwaka kandi byiyongereyeho 0,8% buri kwezi.