BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, May 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Iyobokamana > RDC: Floribert Bwana Chui agiye kugirwa umuhire

RDC: Floribert Bwana Chui agiye kugirwa umuhire

sam
Last updated: November 27, 2024 2:08 pm
sam
Share
SHARE

Papa Francis yatanze uruhushya ko Floribert Bwana Chui Bin Kositi ukomoka i Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo  agirwa umuhire, intambwe ya mbere muri Kiliziya Gatolika yerekeza ku kugirwa umutagatifu

Urubuga rw’amakuru rwa Vatikani rwatangaje ko Papa Francis yatanze urwo ruhushya ku wa mbere kandi ko Bwana Chui azagirwa umuhire “vuba aha”.

Bwana Chui, umulayiki wari komiseri mukuru kuri gasutamo wagenzuraga ibicuruzwa ku mupaka wa Goma, yishwe ku itariki ya 8 Kamena (6) mu mwaka wa 2007 muri uwo mujyi yavukiyemo, afite imyaka 25.

Uyu wari warize ubukungu muri kaminuza, witaga no ku bana bo mu muhanda, yari mu muryango wa Sant’Egidio w’abalayiki bo muri Kiliziya Gatolika.

Inyandiko ya Sant’Egidio n’inkuru ya Vatican News bivuga ko Bwana Chui yishwe nyuma yo kwanga kurya ruswa kugira ngo yemerere kwinjira ku isoko rya Congo ibiribwa bitujuje ubuziranenge, ahubwo arabimena.

Vatican News isubiramo ubuhamya bw’abamuzi bavuga ko Bwana Chui yahisemo gupfa aho kwemerera guhita ibiribwa byashoboraga guhumanya umubare munini w’abaturage, yanga “amafaranga yanduye” ya ruswa.

Urwo rubuga rw’amakuru rusubiramo amagambo ya Faustin Ngabu wari Musenyeri wa Goma icyo gihe, avuga ko Bwana Chui yazize “ubunyangamugayo bwe”.

Uwo Musenyeri yasubiwemo agira ati: “Ni umuntu washoboye kugumana ubwisanzure bwe mu bihe bigoye cyane. Ibyo yaciyemo ni ikimenyetso gikomeye cy’ukwemera kwe kwa gikristu.”

Bwana Chui yari yatangiye akazi akorera mu murwa mukuru Kinshasa mu kigo cy’igihugu gishinzwe gasutamo (Office Congolais de Contrôle, OCC), nyuma yaho yimurirwa i Goma kuba umukuru w’ishami ry’icyo kigo ryaho.

Abanye-Congo batatu basanzwe baragizwe abahire.

Uwa vuba aha cyane ni Padiri Albert Joubert, Umufaransa wari ufite ubwenegihugu bwa Congo, wagizwe umuhire na Karidinali Fridolin Ambongo ku itariki ya 18 Kanama (8) uyu mwaka, wari uhagarariye Papa Francis muri uwo muhango wabereye mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Umubikira Marie-Clémentine Anuarite Nengapeta, wari mu babikira b’Umuryango Mutagatifu, yagizwe umuhire na Papa Yohani Pawulo wa II ku itariki ya 15 Kanama mu mwaka wa 1985  itariki abo muri Kiliziya Gatolika bizihizaho umunsi mukuru w’Asomusiyo (L’Assomption) ufatwa nk’uw’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya.

Hari kandi na Isidore Bakanja, umulayiki wabumbaga amatafari wahoze afasha abafundi b’abakoloni b’Ababiligi, wagizwe umuhire na Papa Yohani Pawulo wa II ku itariki ya 24 Mata (4) mu mwaka wa 1994.

 

 

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatatu cy’Abanyarwanda barenga 600 bari barafashwe bugwate na FDLR

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 3 cy’Abanyarwanda  642 bari impunzi muri Repubulika…

Vincent Murekezi yasabye amezi atatu yo gushaka umwunganira nyuma y’uko uwo yari afite yikuye mu rubanza

Vincent Murekezi uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho kuba…

U Rwanda n’u Bufaransa baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere

Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye ndetse n’ibibazo by’umutekano…

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya…

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Iyobokamana

Ruhango: RGB yahagaritse amasengesho yaberaga ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

1 Min Read
Iyobokamana

Pastor Kabanda yamaganye abakomeje ku mwiyitirira ku mbuga nkoranyambaga

2 Min Read
Iyobokamana

Robert Prevost watorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku Isi ni muntu ki?

4 Min Read
Iyobokamana

Hatangiye imingenzo yo gutora papa mushya

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?