Mu Rwanda hagiye gukoreshwa inote nshya ya 5.000Frw n’iya 2.000Frw zifite ibirango bitandukanye n’ibyari bizisanzweho.
Bimwe mu bizaba biranga inoti nshya 5000Frw harimo inyubako ya Kigali Convention Center, mu gihe mu bizaba biranga inoti nshya ya 2000Frw, harimo igishushanyo kigaragara cy’imisozi y’ikiyaga cya Kivu.
Iteka rya Perezida rishyiraho izi noti ryasohotse ku wa 29 Kanama 2024, riteganya ko inoti nshya ya 5000 FRW n’iya 2000 FRW zikoreshwa hamwe n’inoti zisanzweho, iya 500 FRW, iya 1000 FRW, iya 2000 FRW n’iya 5000 FRW, kandi zifite agaciro mu Rwanda.
Mu ntangiro za 2019, BNR yashyize hanze inoti nshya za 500 Frw ndetse n’1000Frw. Icyo gihe Guverineri wa BNR ,John Rwangombwa, yasobanuye ko hari impamvu nyinshi zatumye izi noti zihindurwa zirimo kuba izi noti zenda gusa, ndetse no kuba inoti ya 500 yari yoroshye cyane.
Banki Nkuru y’igihugu yemeza ko gukoresha amafaranga mashya bihenda Leta, cyane ko akorerwa mu mahanga kuko mu Rwanda nta sosiyete iragira ubushobozi bwo kuzikora.
Nk’inoti nshya za 2000 na 5000 zakorewe mu Burusiya na Sosiyete ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yaho yitwa Goznak, ica leta y’u Rwanda amafaranga asaga miliyari ubariye mu manyarwanda.
Muri 2015, Guverineri John Rwangombwa yasobanuye agaciro kazo mu kuzikora, ati: “Byose hamwe uko ari inoti za 2000 n’iza 5000 twatanze miliyoni n’ibihumbi 900 y’amadolari y’amanyamerika kugira ngo tuzikoreshe, urumva ko ari ibintu bihenze, kugura ziriya noti birahenze… tuzigura hanze kuko hano nta bushobozi dufite bwo kuzikorera.”