BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, May 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Ubukungu > Gatsibo : Abahinzi bijejwe gushakirwa amasoko y’umusaruro w’ibihingwa byabo

Gatsibo : Abahinzi bijejwe gushakirwa amasoko y’umusaruro w’ibihingwa byabo

sam
Last updated: June 20, 2024 8:28 am
sam
Share
SHARE

Ubuyobo bw’akarere ka Gatsibo buravuga ko bugiye gushaka amasoko y’ibikomoka ku buhinzi nyuma y’aho ubuhinzi bukorerwa mu nkengero z’ikiyaga cya Muhazi bukomeje gutanga umusaruro mu buryo bushimishije, kuko no mu gihe cy’izuba ubu buhinzi bukorwa hakoreshejwe uburyo bwo kuhira hagamijwe kwihaza mu biribwa.

Umuyobozi w’aka karere Gasana Richard aganira na RBA yijeje abaturage bakora ubuhinzi ko ubuyobozi bw’akarere buzakomeza kubaba hafi bubashakira amasoko y’ umusaruro w’ibihingwa byabo .

Ati: “Amasoko y’ibikomoka kuri ubu buhinzi arahari, gusa iyo bigiye ku isoko usanga bihenze cyane, hari ikigo cy’igihugu gishinzwe kujyana ibikomoka ku buhinzi mu mahanga, urumva ko isoko rihari , ariko uwaba afite ikibazo cy’isoko nawe twafatanya, ntabwo umunyarwanda yakora ikigamije kumuteza imbere ngo kimuhombere tubireba”.

Yongeyeho kandi ko hakoreshejwe ingengo y’imari y’igihugu umusaruro w’abahinzi ugurwa ukajyanwa mu kigega cy’igihugu gishinzwe gutabara ahagize ibibazo .

Bamwe mu bahinzi bo mu mirenge y’aka karere ikora ku kiyaga cya Muhazi ariyo Kiramuruzi , Gasange na Murambi bishimira ko ubu bari gukora ubuhinzi bwa kinyamwuga, ubu babona umusaruro ushimishije kurusha mbere batarabona ibikoresho bigezweho byo kwifashisha mu buhinzi.

Muhawenimana Samweli kimwe na bagenzi be, bavuga ko mbere batarabona ibikoresho bigezweho nta musaruro ufatika babonaga.

Ati: “ Umusaruro warabonekaga ariko wari muke cyane, kuko twakoreshaga ibikoresho byo kuvomesha intoki, bigatuma umuntu ahinga ku buso buto bitewe n’imbaraga ze uko zingana umusaruro ukaba muke cyane “.

Muri iyi mirenge ikora ku kiyaga cya Muhazi bahawe ibikoresho bigezweho bizamura amazi birimo impombo zizamura amazi imusozi ndetse n’urugomero rw’amazi rubafasha kuhirira imyaka yabo mu gihe cy’impeshyi.

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatatu cy’Abanyarwanda barenga 600 bari barafashwe bugwate na FDLR

U Rwanda rwakiriye icyiciro cya 3 cy’Abanyarwanda  642 bari impunzi muri Repubulika…

Vincent Murekezi yasabye amezi atatu yo gushaka umwunganira nyuma y’uko uwo yari afite yikuye mu rubanza

Vincent Murekezi uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho kuba…

U Rwanda n’u Bufaransa baganiriye ku kibazo cy’umutekano mu karere

Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa baganiriye ku bijyanye n’ubufatanye ndetse n’ibibazo by’umutekano…

Abakozi babiri ba Ambasade ya Israel barasiwe i Washington DC

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, abakozi babiri bo muri Ambasade ya…

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani, Taku Eto, yeguye ku mirimo ye nyuma yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Ubukungu

Ibiciro byazamutseho 6,3% muri Gashyantare 2025

2 Min Read
Ubukungu

BNR yagumishije urwunguko rwayo kuri 6,5%

3 Min Read
Ubukungu

Ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byazamutse ku kigero cya 7,4% muri Mutarama 2025

1 Min Read
Mu Rwanda

Ibiciro  ku masoko yo mu Rwanda byazamutse ku kigero cya 5% mu kwezi k’Ugushyingo 2024- NISR

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?