BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, May 23, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Congo yirukanye ku butaka bwayo abasirikare b’u Rwanda

Congo yirukanye ku butaka bwayo abasirikare b’u Rwanda

admin
Last updated: April 3, 2024 10:11 am
admin
Share
SHARE

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko yirukanye ku butaka bwayo ba Ofisiye mu ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri kiriya gihugu binyuze mu ngabo za EAC zoherejweyo.

Bikubiye mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023 ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa FARDC, Gen Maj Silvain Ekenge Bomusa Efemi.

Congo ivuga ko yasabye ubuyobozi bukuru bw’ingabo za EAC [ EACRF] gucyura abasirikare b’u Rwanda bari mu buyobozi bukuru bwazo ku mpamvu z’umutekano.

Yatangaje ko abasirikare b’u Rwanda birukanwe muri Congo babaga mu Mujyi wa Goma kandi ko bamaze kugera mu Rwanda.

Congo yavuze ko Leta y’u Rwanda yahise ihamagaza ba Ofisiye bose bari bagize Inzego z’Akarere [ EJVM] zikorera muri RDC.

Umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje gufata intera yo hejuru ku buryo hagize ukoma rutenderi nta kabuza bakwinjira mu mirwano.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Bishop Gafaranga afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Habiyambere Zacharie yategetswe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo nyuma y'uko urukiko rw'ibanze rwa…

Uhagarariye u Rwanda muri Loni yatangiye imirimo ye

Ambasaderi Martin Ngoga yashyikirije Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, impapuro zimwemerera…

Abanyamahanga batatu bakekwaho ubucuruzi bw’amafara butemewe  batawe muri yombi

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abagabo batatu b’abanyamahanga…

Se wabo wa Muhoozi yiyemeje ko agiye kumucyebura akamushyira ku murongo

Murumuna wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Gen (Rtd) Caleb Akandwanaho…

DRC: Sena  yatoye kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila

Sena ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kwaka ubudahangarwa Uwahoze ari…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Minisitiri w’Ubuhinzi w’u Buyapani yeguye nyuma yo kuvuga ko atunzwe n’umuceri w’ubuntu

2 Min Read
Mu mahanga

Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’intebe wa DRC yakatiwe imirimo y’agahato kubera ruswa

2 Min Read
Mu mahanga

Igisirikare cya Sudani kivuga ko cyirukanye burundu umutwe wa RSF muri leta ya Khartoum

2 Min Read
Mu mahanga

Perezida Ndayishimiye yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Lt.Gen.Gervais Ndirakobuca

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?