BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Dec 7, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imikino > Impinduka muri Kiyovu Sports! Hemejwe umusimbura wa Juvénal

Impinduka muri Kiyovu Sports! Hemejwe umusimbura wa Juvénal

admin
Last updated: January 9, 2023 12:43 am
admin
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports, bwatangaje ko bidasubirwaho Mvukiyehe Juvénal atakiri umuyobozi w’Umuryango w’iyi kipe [Association] kandi yasimbuwe na Ndorimana Jean François Regis wari umwungirije.

Ndorimana Jean François Regis [Général] yasimbuye Mvukiyehe Juvénal
Ibi byatangajwe nyuma y’uko Mvukiyehe atangaje ko we atacyifuza gukomeza kuba umuyobozi w’Umuryango wa Kiyovu Sports ahubwo yifuza kujya kuyobora Kampanyi y’iyi kipe.

Babicishije ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, abayobozi ba Kiyovu Sports batangaje ko Mvukiyehe yamaze gusimburwa na Ndorimana nka perezida mushya w’iyi kipe.

Bati “Twishimiye gutangaza perezida mushya wa Kiyovu Sports Association, Bwana Ndorimana Jean François Regis. Ari mu nshingano guhera nonaha.”

Bakomeje bemeza ko Mvukiyehe, yagizwe umuyobozi wa Kampanyi ya Kiyovu Sports nk’uko yabyifuje.

Bati “Mutwemerere tubereke umuyobozi wa Kiyovu Sports Kampanyi, Bwana Juvénal Mvukiyehe.”

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2023. Ibi bisobanuye ko Juvénal wakomeje kugaragaza ko hari impinduka zikorwa mu ikipe ariko ntizibe, atakiri umuyobozi w’Umuryango ahubwo agiye gushyira imbaraga muri Kampanyi ya Kiyovu Sports.

Muri Gicurasi mu 2020, ni bwo Mvukiyehe Juvénal yatorewe kuyobora Kiyovu Sports muri manda y’imyaka ine ariko amazeho ibiri n’igice. Kuva yaba perezida w’iyi kipe ntabwo Rayon Sports yigeze imutsinda na rimwe.

Mvukiyehe asize ikipe iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 30 inganya na AS Kigali yicaye ku mwanya wa mbere.

Mvukiyehe ntakiri umuyobozi wa Kiyovu Sports Association

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • [email protected] says:
    January 9, 2023 at 11:10 am

    uyu mugabo Juvenal dore ko yitiranwa na Habyara ubanza ari matatizo.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

Umushinjacyaha Mukuru wungirije w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, yatangaje ko bishoboka ko Minisitiri…

Perezida Kagame yitabiriye tombora y’Amatsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abayobozi bakomeye muri ruhago…

Kivu y’Amajyepfo: Imirwano ihanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC yakomeye

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23 byazindukiye mu…

Nyabihu: RIB iri gukurikirana ushinzwe imirimo rusange

Umuyobozi ushinzwe imirimo rusange mu Karere ka Nyabihu, ari gukurikiranwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha,…

Urubanza ruregwamo abarimo Djihad rwasubitswe.

Urubanza ruregwamo abarimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad rwasubitswe nyuma y’uko umwe…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Imikino

Rutahizamu Bukayo Saka yambitse impeta umukunzi we bamaranye igihe kinini mu munyenga w’urukundo 

2 Min Read
Imikino

Rayon Sports ntiyemerewe kwandikisha abakinnyi

2 Min Read
Imikino

Itsinzi ya APR Fc yongeye kuyunga n’abakunzi bayo 

1 Min Read
Imikino

Hamenyekanye uzasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?