BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Sunday, Mar 15, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > M23 yavuye mu kigo cya gisirikare kinini yari imaze igihe igenzura

M23 yavuye mu kigo cya gisirikare kinini yari imaze igihe igenzura

admin
Last updated: January 6, 2023 4:09 pm
admin
Share
SHARE

Inyeshyamba za M23 zikomeje kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro by’i Luanda bigamije gukemura mu mahoro ibibazo by Congo, kuri uyu wa Gatanu zarekuye ikigo cya gisirikare kinini cya Rumangabo zimaze igihe zigenzura.

M23 ivuga ko ku mugaragaro yavuye mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo

M23 ivuga ko yari yafashe kiriya kigo nk’igisubizo ku bitero by’ingabo za Leta ya Congo, FARDC zayigabagaho umusubizo zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kiragenzurwa n’ingabo zUmuryango wa Africa y’Iburasirazuba, EAC zagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.

Kuri Twitter M23 yagize iti “M23 ku mugaragaro yashyikirije ingabo za EAC ikigo kinini cya gisirikare cya Rumangabo.”

Umuhango wo kuva mu kigo cya Rumangabo wabaye kuri uyu wa Gatanu, ariko mbere byari byavuzwe ko wari kuba ku wa Kane tariki 05 Mutarama, 2023 ariko birasubikwa.

Ikigo cya Rumangabo cyafashwe mu Ukwakira 2022.

Hari hashize igihe bivugwa ko M23 ishaka kuva mu duce yagiye yambura ingabo za Leta muri Rutshuru kuva imirwano mishya yakubura muri Kamena, 2022.

Izi nyeshyamba zaherukaga kuva mu gace ka Kibumba mu byumweru bibiri bishize.

Ingabo za EAC ni zo zisigarana iki kigo cya gisirikare

UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
1 Comment
  • R says:
    January 7, 2023 at 7:08 pm

    Hariya nta n’amabuye y’agaciro ahari,kuhaguma udafata Goma ville ntacyo bimaze,nibigire imbere gato ku birombe bya zahabu,iranium na ya mabuye akenewe kw’isi mugukora imodoka zikoresha amashanyarazi ubundi bahafate bataharekura nk’ikimata

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Igisasu cya Koreya ya Ruguru cyakangaranyije Koreya y’Epfo n’u Buyapani

Koreya ya Ruguru yarashe igisasu cyakangaranyije u Buyapani na Koreya y’Epfo. Hari…

Jamaica: RDF ihasize ibikorwa byivugira KU mahanga

Mu gihe cy’amezi abiri ashize u Rwanda rwohereje abasirikare gutanga umusanzu wo…

Amafaranga u Rwanda rukoresha muri Cabo Delgado arenga inshuro 10 atangwa na EU- Yolande Makolo

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko inkunga ya miliyoni…

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

1 Min Read
Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
Mu mahanga

UNICEF yatangaje akababaro irimo kubera umukozi wayo wiciye i Goma

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?