BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Jul 30, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Tshisekedi yeretswe umusaruro ingabo za EAC zimaze kugeraho

Tshisekedi yeretswe umusaruro ingabo za EAC zimaze kugeraho

admin
Last updated: December 30, 2022 3:07 pm
admin
Share
SHARE

 Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yakiriye umugaba mukuru w’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Gen Jeffy Nyagah wamugaragarije umusaruro w’ibikorwa by’izi ngabo muri iki gihugu.

Felix Antoine Tshisekedi yijeje izi ngabo ubufatanye

Nk’uko tubikesha ibiro by’umukuru w’igihugu cya Congo, yari aherekejwe n’abandi bayobozi bamufasha kuyobora izi ngabo bahagarariye ibihugu bigize EAC harimo n’umusirikare uhagarariye u Rwanda.

Gen Jeffy Nyagah akaba yagaragarije Tshisekedi ibyo bamaze kugeraho kuva bagera muri iki gihugu, ndetse anagaragaza intambwe bagezeho basohoza inshingano bahawe zo kugarura amahoro n’ituze mu Burasirazuba bwa Congo, bahangana n’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ihakorera ku bufatanye n’ingabo za leta FARDC.

Yagize ati “Kwari ugusobanurira umukuru w’igihugu uko kugeza ubu ibintu bimeze, ibyo tumaze kugeraho kuva twahagera ndetse tunamugaragariza intambwe nshashya y’ibikorwa dufatanyije na FARDC n’ingabo zindi z’akarere.”

Gen Jeffy Nyagah akaba yafashe akanya ko gushimira Perezida Felix Antoine Tshisekedi ku bufasha akomeje guha izi ngabo, mu rwego rwo guha umutekano abaturage.

Umugaba mukuru wungirije w’ibikorwa by’ingabo za FARDC na Kenya muri Congo, Maj Gen Jerome Shiko Tambwe  ,nawe yari yitabiriye ibi biganiro.

Perezida Felix Antoine Tshisekedi yashimiye ubumwe buranga izi ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse azizeza ubufatanye bwa leta ya Kinshasa.

Kuri uyu wa Kane kandi Perezida Felix Antoine Tshisekedi yagiranye ibiganiro n’umuhuza mu gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, akaba Perezida wa Angola, Joao Lourenco, aho aba bombi baganiriye uko umutekano uhagaze n’imbaraga ziri gushyirwa mu iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda na Nairobi.

Ibi biganiro byose bije nyuma y’iminsi micye umutwe wa M23 wongeye kubura  imirwano  n’ingabo za FARDC kandi wari  wemeye kurekura bimwe mu bice wafashe bya Kibumba ukabishyira mu maboko y’ingabo za EAC ziri muri Congo.

Gusa nubwo M23 yarekuye Kibumba igasubira inyuma, ivuga ko ikomeza kugabwaho ibitero n’indege za leta, ndetse zidatinya kurasa ku baturage bayihungiyeho.

Izi ndege kandi z’intambara za Congo imwe muri zo iherutse kongere kuvogera ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya kabiri mu Karere ka Rubavu.

Felix Tshisekedi yakiriye umugaba mukuru w’ingabo za EAC muri Congo
Gen Jeffy Nyagah uyoboye ingabo za EAC yavuze ko barimo bamugaragarize ibyo bamaze kugeraho

NKURUNNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Abajenerali 9 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, (RDF)…

AFC/ M23 yakomeje ibirindiro byayo muri Teritwari ya Walikare

Ihuriro AFC/ M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi riravugwaho kongereye…

Umuraperi Lecrae agiye gutaramira i Kigali

Umuraperi Lecrae uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no…

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki

Bwiza yateguje igitaramo cyo kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki, aho kizitabitwa…

Gasabo: Polisi yafashe abateka bakanagurisha kanyanga abaturage

Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n'uwa Rusororo ndetse n'uwa Gikomero yo…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Hagiye kuba inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine nk’igihugu

3 Min Read
Mu mahanga

AFC/M23 yanenze Radio Okapi n’ibindi bitangazamakuru bibogamira ku nkuru ziyisebya 

3 Min Read
Mu mahanga

Nigeria yiyongereye mu bihugu byifuza kwakira Formula One

1 Min Read
Mu mahanga

Kwegura kwa Visi Perezida w’u Buhinde byateje impaka n’urujijo

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?