BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Dec 13, 2025
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > Tshisekedi yeretswe umusaruro ingabo za EAC zimaze kugeraho

Tshisekedi yeretswe umusaruro ingabo za EAC zimaze kugeraho

admin
Last updated: December 30, 2022 3:07 pm
admin
Share
SHARE

 Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi yakiriye umugaba mukuru w’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Gen Jeffy Nyagah wamugaragarije umusaruro w’ibikorwa by’izi ngabo muri iki gihugu.

Felix Antoine Tshisekedi yijeje izi ngabo ubufatanye

Nk’uko tubikesha ibiro by’umukuru w’igihugu cya Congo, yari aherekejwe n’abandi bayobozi bamufasha kuyobora izi ngabo bahagarariye ibihugu bigize EAC harimo n’umusirikare uhagarariye u Rwanda.

Gen Jeffy Nyagah akaba yagaragarije Tshisekedi ibyo bamaze kugeraho kuva bagera muri iki gihugu, ndetse anagaragaza intambwe bagezeho basohoza inshingano bahawe zo kugarura amahoro n’ituze mu Burasirazuba bwa Congo, bahangana n’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ihakorera ku bufatanye n’ingabo za leta FARDC.

Yagize ati “Kwari ugusobanurira umukuru w’igihugu uko kugeza ubu ibintu bimeze, ibyo tumaze kugeraho kuva twahagera ndetse tunamugaragariza intambwe nshashya y’ibikorwa dufatanyije na FARDC n’ingabo zindi z’akarere.”

Gen Jeffy Nyagah akaba yafashe akanya ko gushimira Perezida Felix Antoine Tshisekedi ku bufasha akomeje guha izi ngabo, mu rwego rwo guha umutekano abaturage.

Umugaba mukuru wungirije w’ibikorwa by’ingabo za FARDC na Kenya muri Congo, Maj Gen Jerome Shiko Tambwe  ,nawe yari yitabiriye ibi biganiro.

Perezida Felix Antoine Tshisekedi yashimiye ubumwe buranga izi ngabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse azizeza ubufatanye bwa leta ya Kinshasa.

Kuri uyu wa Kane kandi Perezida Felix Antoine Tshisekedi yagiranye ibiganiro n’umuhuza mu gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, akaba Perezida wa Angola, Joao Lourenco, aho aba bombi baganiriye uko umutekano uhagaze n’imbaraga ziri gushyirwa mu iyubahirizwa ry’amasezerano ya Luanda na Nairobi.

Ibi biganiro byose bije nyuma y’iminsi micye umutwe wa M23 wongeye kubura  imirwano  n’ingabo za FARDC kandi wari  wemeye kurekura bimwe mu bice wafashe bya Kibumba ukabishyira mu maboko y’ingabo za EAC ziri muri Congo.

Gusa nubwo M23 yarekuye Kibumba igasubira inyuma, ivuga ko ikomeza kugabwaho ibitero n’indege za leta, ndetse zidatinya kurasa ku baturage bayihungiyeho.

Izi ndege kandi z’intambara za Congo imwe muri zo iherutse kongere kuvogera ikirere cy’u Rwanda ku nshuro ya kabiri mu Karere ka Rubavu.

Felix Tshisekedi yakiriye umugaba mukuru w’ingabo za EAC muri Congo
Gen Jeffy Nyagah uyoboye ingabo za EAC yavuze ko barimo bamugaragarize ibyo bamaze kugeraho

NKURUNNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

U Rwanda rwateye utwatsi ibirego by’u Burundi birushinja ibitero ku butaka bwabwo

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye…

Gakenke: Yafatanywe ibiro 17 by’urumogi na litiro 14 za kanyanga mu nzu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku bufatanye na Polisi ikorera…

Rayon Sports ishobora kubona umutoza mushya mu minsi mike

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports…

Gen (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga…

Finlande: Abana bari munsi y’imyaka 15 batwitse ’stade’ kubera gutsindwa kw’ikipe bafana

Ishami rya Polisi ya Finlande rikorera mu gace ka Valkeakoski, ryemeje ko…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

Ubutegetsi bwa Perezida Suluhu bwahakanye gufunga Dr. Mpango wari Visi Perezida

2 Min Read
Politike

Urunturuntu no gucikamo ibice kw’ ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi 

3 Min Read
Mu mahanga

Twirwaneho yasobanuye icyayiteye guhanura kajugujugu y’abacanshuro

3 Min Read
Mu mahanga

Putin na Netanyahu bashobora kuburanishwa na ICC badahari

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?