BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Saturday, Mar 14, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Iyobokamana > Iby’urusengero rugurishwa bene rwo bavuze

Iby’urusengero rugurishwa bene rwo bavuze

admin
Last updated: April 8, 2024 9:59 am
admin
Share
SHARE

Itorero Ebenezer Rwanda  ryanyomoje amakuru yavugaga ko urusengero rwa yo  ruherereye mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Kagugu mu Mudugu wa Giheka, ruri  ku isoko.

Urusengero rwa Ebenezer Rwanda ruri iGiheka byavugwgaga ko rugurishwa

Hashize  iminsi  by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga hari amakuru avuga ko urusengero rw’iri torerero rugurishwa miliyoni 400Frw, ibintu bitamenyerewe mu Rwanda.

Mu itangazo  iri torero ryashyize hanze kuwa 29 Ukuboza 2022, rivuga ko urusengero rw’itorero Ebenezer rutagurishwa nk’uko byari byatangajwe.

Umuyobozi wa Ebenezer Rwanda,Rev Nkundabandi Jean Damascene,yavuze ko amakuru yatangajwe ko  ruri kugurishwa ari ibinyoma, byakozwe n’abarwanya umurimo w’Imana kuri Ebenezer Rwanda Giheka ku bw’inyungu zabo bwite.

Uyu muyobozi yashimangiye ko nta hantu na hamwe hari urusengero rwabo rugurishwa,asaba abakirisitu kudakuka umutima.

Yagize ati ”Nta hantu na hamwe Ebenezer Rwanda ifite urusengero igurisha, ku bw’izo mpamvu turasaba abakirisitu bahungabanyijwe n’ibyo bihuha kugira ihumure, bagakomeza gukora umurimo  w’Imana bisanzwe.”

Uru rusengero ruri ku buso bungana na metero kare 3200, rufite ubushobozi bwo kwakira abasaga igihumbi na ‘parking’ ijyamo imodoka 200 kandi hari n’andi mazu mato ari ku ruhande.

Ebenezer Rwanda Church ni umuryango w’ivugabutumwa watangiye mu 2011.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Urukiko rwategetse ko Barafinda Sekikubo Fred akomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko ubujurire bwa Barafinda Sekikubo Fred ku…

Imiryango 47 y’impunzi z’Abarundi itashye ku bushake

Imiryango 47 y’Impunzi z’Abarundi yari imaze igihe icumbikiwe mu nkambi ya Mahama,…

Stephen Constantine yongeye ahabwa inshingano zo gutoza Amavubi

Ishyirahamwe ry'Umpira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko Stephen Constantine ariwe mutoza…

Bank nkuru y’u Rwanda n’iya Kenya bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Banki Nkuru z’u Rwanda na Kenya ziyemeje ubufatanye mu by’imari Banki Nkuru…

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yagaragaje umubabaro nyuma y’urupfu rwa Karine Buisset,…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?