BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Wednesday, Mar 18, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Imyidagaduro > Jado Kelly yahuje imbaraga na Gaby Kamanzi mu ndirimbo nshya “Yahweh”- VIDEO

Jado Kelly yahuje imbaraga na Gaby Kamanzi mu ndirimbo nshya “Yahweh”- VIDEO

admin
Last updated: December 29, 2022 7:25 am
admin
Share
SHARE

Umuhanzi uhimbaza Imana Jado Kelly yahuje imbaraga na Gaby Kamanzi basohora indirimbo bise “Yahweh” ihumuriza abantu baca mu bikomeye ko Uwiteka ari mu ruhande rwabo.

Jado Kelly na Gaby Kamanzi uri mu bahanzi bahagaze neza mu muziki uhimbaza Imana

Jado Kelly utuye mu Bufaransa yasohoye iyi ndirimbo nyuma y’iminsi akoze iyitwa “God with us” igaruka ku mirimo itangaje Yesu akora ku buzima bw’abizera.

Ni indirimbo yakorewe mu gihugu cy’u Bufaransa nyuma y’igihe kirekire aba bombi bifuje kwerekana ubwiza bwa Kristo ko ari umucyo n’ubugingo.

Jado Kelly yabwiye UMUSEKE ko yanditse “Yahweh” ari mu kanya ko kuramya Imana asabana na mwuka wera.

Ati ” Ntekereza ibikorwa bikomeye yakoze, ukuza mw’Isi kwa Yesu Kristo, ugupfa no kuzuka kwe, bituma numva Uhoraho ahambaye akwiriye guhimbazwa ibihe n’ibihe.”

Yavuze ko mu gukora iyi ndirimbo bifuzaga guhembura abafite imitima ihagaze ko mu Mana ariho abantu bakura gutuza no gutekana n’iyo baba bakikijwe n’ibigeragezo.

Ati “Ihembura imitima yabihebye ikabaha ihumure, yomora ibikomere by’imitima yihebye igatanga amahoro, twumvaga twifuza ubutumwa butanga ibyiringiro mu mitima.”

Jado Kelly yahisemo gukorana na Gaby Kamanzi kuko ari umuramyi w’icyitegererezo ukorera Imana aciye bugufi.

Ati” Mbere y’uko duhurira i Burayi twabanje gupanga gukorana indirimbo ariko dutegereza igihe gikwiriye igihe gishyitse aza mu Bufaransa, nibwo twabishyize mu bikorwa.”

“Yahweh’’ yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Bilgate Mulumba wa Gates Sound mu gihe video yakozwe na JP Classic muri Umuco Art.

Reba hano indirimbo Yahweh ya Jado Kelly ft Gaby Kamanzi

Jado Kelly ari gutegura album bikunze izamurikwa umwaka utaha
Indirimbo yaba bombi ikomeje kwishimirwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Iran yemeje urupfu rw’Umuyobozi w’Inama y’Umutekano yayo

Leta ya Iran yemeje ko Umunyamabanga w’Inama y’Umutekano yayo, Dr. Ali Larijani,…

Musanze: Yafatanywe ibiro bisaga 6 by’urumogi arimo kurukwirakwiza

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere, tariki ya 16 werurwe 2026,…

Perezida Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti bimwe bibutera utwatsi

Perezida Donald Trump yasabye ubufasha Ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za…

Abasirikare b’u Rwanda bari bagiye gutanga ubutabazi muri Jamaica bagarukanye ishema

Abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bari berecyeje muri Jamaica mu butumwa bw’ubutabazi…

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

Perezida wa Madagascar, Col. Michael Randrianirina yatangaje ko Mamitiana Rajaonarison ari we…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Politike

Perezida Kagame yaganiriye na Macron

1 Min Read
Politike

Perezida Kagame yakiriye anaganira n’abo mu Kigo cy’Ubwiteganyirize cya Kazakhstan

2 Min Read
Politike

Ingabo z’u Rwanda ziri mu Sudani y’Epfo zambitswe imidali y’ishimwe

2 Min Read
Politike

AFC/M23 igiye kurekura abasirikare 230 ba RDC

2 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?