BINGWA NEWS
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Politike
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Mu Rwanda
  • Inkuru Nyamukuru
  • Ubutabera
Friday, Mar 20, 2026
BINGWA NEWSBINGWA NEWS
Font ResizerAa
Search
Follow US
BINGWA NEWS > Blog > Mu mahanga > RDC: Imitwe irimo M23 yakomanyirijwe ku kugura intwaro

RDC: Imitwe irimo M23 yakomanyirijwe ku kugura intwaro

admin
Last updated: December 22, 2022 3:14 am
admin
Share
SHARE

Akanama Gashinzwe umutekano ku isi ka Loni  kafashe umwanzuro wo  kugumishaho gukomanyiriza(Embargo) ku kugura intwaro  ku butaka bwa Congo imitwe yose itari iya Leta irimo na M23  n’abantu ku giti cyabo.

Congo yakuriweho birantega mu kugura intwaro

Uyu mwanzuro wafashwe ku busabe bwatanzwe n’Ubufaransa buvuga ko bigamije gufasha DR Congo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro mu gihugu.

Aka kanama kandi kafashe umwanzuro wo gukuraho amabwiriza yasabaga igisirikare cya Congo (FARDC) kumenyesha Loni mu gihe hari intwaro icyo gihugu cyifuza kugura.

Ku bwiganze, abagize ako kanama batoye bashyigikira gukuraho uwo mwanzuro wemejwe mu myaka hafi 15 ishize utegeka kubanza kumenyesha komite ishinzwe ibihano “kohereza uko ariko kose kw’intwaro cyangwa ibisa nazo” cyangwa “ubufasha bwose, ubujyanama cyangwa amahugurwa bya gisirikare” kuri DR Congo.

Ibihugu byinshi bigize aka kanama, ndetse n’ibisanzwe bihanganye nka Amerika, Uburusiya, Ubushinwa n’Ubwongereza byashyigikiye iriya myanzuro yombi kuri  Congo.

Uhagarariye Uburusiya muri kariya kanama , Anna M. Evstigneeva, yavuze ko ibihano byinshi biriho ku byerekeye intwaro ku bihugu “ntibijyanye n’uko ibintu byifashe ku rubuga”.

Avuga ko igihugu cye cyari cyiteguye gukuraho uriya mwanzuro kuri Congo no muri Kamena ubwo uheruka gufatwaho icyemezo.

Uhagarariye Ubushinwa , Zhang Jun ,yashimye uriya mwanzuro avuga ko igihugu cye cyakomeje gusaba “gukuraho cyangwa guhindura ibihano nk’ibi” ku bihugu bya Africa.

Michel Xavier Biang uhagarariye Gabon yavuze ko uyu mwanzuro uzakuraho inzitizi zose kuri Congo zo “gusubiza bikwiriye imitwe yitwaje intwaro irimo kwiba umutungo kamere no gukora ubwicanyi ku basivile mu burasirazuba bw’igihugu”.

 

IVOMO:BBC

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Share This Article
Facebook Twitter Copy Link Print
2 Comments
  • bigabo says:
    December 22, 2022 at 1:27 pm

    Yego nimureke DRC igure intwara m23 ibone izo ibarashisha kuko nta kindi zizabamarira uretse kuzigabana na m23

    Reply
  • titi says:
    December 23, 2022 at 11:52 am

    Kariya kanama ka Loni nako karasetsa peee, inyeshyamba se ubundi zari zemerewe kugura intwari kuva ryari, harya buriya nukugira ngo bashimishe kongo bakomeze bacukure amabuye? nibazizane M23 ubundi ibone ikizayifasha ibakura Goma

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Agezweho

Kenya: Abakora mu by’indege bateguje indi myigaragambyo

Ihuriro ry’abakora muri serivisi z’indege muri Kenya (KAWU) ryatangaje ko abanyamuryango baryo…

Nyagatare: Hangijwe ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga bifite agaciro k’arenga miliyoni 56 frw

Mu Karere ka Nyagatare, habereyemo igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge birimo urumogi na…

Sudan: RSF yishe abarenga 17, isiga abarenga 120 bakomeretse

Imirwano yongeye gufata intera hagati y’ingabo za Leta ya Sudan n’abarwanyi b’Umutwe…

Perezida Kagame yakiriye umuyobozi wa rimwe mu matorero akomeye muri Amerika

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Werurwe 2026, Perezida…

Umunsi w’Ilayidi wamenyekanye

Ubuyobozi bukuru bw’ Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), bwatangaje ko umunsi mukuru…

- Kwamamaza -
Ad imageAd image

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Abadepite bo muri Kivu ya Ruguru barataka ubukene kubera kudahembwa

1 Min Read
Mu mahanga

Madagascar yashyizeho Minisitiri w’Intebe nyuma yo gusesa Guverinoma

1 Min Read
Mu mahanga

Macron yavuze ku gitero cya drone cyahitanye Ubufaransakazi i Goma

1 Min Read
Mu mahanga

Gen Bunyoni wari warakatiwe igihano cya burundu yarekuwe

1 Min Read
  • Ahabanza
  • Mu mahanga
  • Imikino
  • Iyobokamana
  • Ubukungu
  • Ubutabera
BINGWA NEWS

Bingwa News 2024

BINGWA NEWS
BINGWA NEWS
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?